Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kamala Harris ngo ntazaceceka ku ntambara ya Israel na Hamas - FLASH RADIO&TV

Kamala Harris ngo ntazaceceka ku ntambara ya Israel na Hamas

Kamala Harris Vis Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahamya ko atazigera aceceka ku kibazo kiri hagati ya Israel na Hamas, ariko akaba ashyigikira ko iki gihugu Netanyahu abereye Minisitiri w’Intebe gifite uburenganzira bwo kwirwanaho.

Uyu muyobozi uhabwa amahirwe yo  gusimbura Perezida Joe Biden ku mwanya wo kuzahagararira ishyaka ry’Abademokarate ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka, yasabye Netanyahu kwicara ku meza y’ibiganiro na Hamas mu gukemura ikibazo ariko kandi akemeza ko amushyigikiye mu kwirwanaho.

Yagize ati’” Ibyabereye i Gaza mu mezi icyenda ashize birababaje. Amashusho y’abana bapfuye n’abashonje cyane bahunga umutekano mucye ntazigera asibangana. Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho.”

N’ubwo avuga ko hakarebewe hamwe uko ibiganiro byaba, Kamala yamaganye Hamas nk’umutwe w’iterabwoba wa kinyamaswa wateje intambara kandi wakoze ibikorwa bibi by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati’” Uburyo Isiraheli yirwanaho ni ngombwa. Gusa ariko nanone kureberera ibiri kuba ngo ducike intege ntibizabaho. Sinzaceceka.”

Amerika yagiye isaba kenshi ko Hamas na Israel baganira ku byo guhagarika imirwano ariko nta gisubizo cyavuyemo. Kugeza ubu impande zombi zirakitana bamwana ku ngaruka z’intambara zikomeje kuba.