Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa leta yafunzwe.

Urukiko rukuru rwahanishije Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga milioni 30.

Urwego rw’ubugenzacyaha rwemeje ko Bamporiki yahise ajyanwa muri gereza ya Kigali i Mageragere nyuma y’umwanzuro w’urukiko.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na ruswa mu gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.

Bamporiki ntiyari mu rukiko ubwo umwanzuro wafatwaga – icyumba cy’urukiko cyari cyuzuyemo abanyamakuru cyane cyane abo ku mbuga nkoranyambaga za Youtube.

Mu gutanga umwanzuro warwo urukiko rukuru rwavuze ko kuba ku rwego rwa mbere rwarahinduye inyito y’icyaha rukakita kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ataribyo ko ahubwo kubera ibimenyetso bigize icyaha rusanga icyaha cyakwitwa “gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Bamporiki yarezwe kwaka umucuruzi Gatera Norbert milioni 5 ngo azamufashe kumufunguriza uruganda rwe rwari rwafunzwe n’umujyi wa Kigali.

Yarezwe kandi kwakira milioni 10 zivuye kuri uwo mucuruzi ngo kuko yamufashije kumufunguriza umugore wari ufungiye icyaha cya ruswa.

Bamporiki yaburanye yemera bimwe mu byaha yarezwe agasaba ko igihano cyo gufungwa imyaka ine yari yakatiwe cyasubikwa n’ihazabu ya miliyoni 60 yari yaciwe ikagabanywa.

Bamporiki yari yahamwe n’icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.

Aburana, yemeye ko yakiriye amafaranga agera kuri miliyoni 10 y’umucuruzi kugira ngo amufashe ibyo ashaka kugeraho akoresheje ingufu afite mu butegetsi, birimo no gufunguza umugore w’uwo mucuruzi.

Mu buryo butamenyerewe, kuva yashinjwa kandi akanagezwa imbere y’inkiko Bamporiki yafungiwe iwe mu rugo gusa.

Urubanza rwe ruri mu zavuzwe cyane mu mwaka ushize mu Rwanda.