Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RSC irashakisha uwakatiwe burundu watorotse gereza ya Nyanza - FLASH RADIO&TV

RSC irashakisha uwakatiwe burundu watorotse gereza ya Nyanza

Umugororwa ukomoka mu karere ka Gisagara wari ukatiwe igihano cy’igifungo cya burundu yatorotse gereza ya Nyanza, irinzwe cyane.

RCS, urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, rwatangaje ko uriya muntu yatorotse ariko ari gushakishwa.

Umusore w’imyaka 30 y’amavuko wagororerwaga muri Gereza ya Mpanga iherereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, amakuru yo gutoroka kwe yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri.

Ntawukuriryayo Jean Damasce ukomoka mu kagari ka Nyaruteja, mu murenge wa Nyanza, mu karere ka Gisagara yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Uwera Pelly yabwiye UMUSEKE ko uriya mugororwa yatorotse bityo inzego bireba zikaba zatangiye iperereza, no kumushakisha.

Ati “Inzego bireba zatangiye iperereza, si ngombwa ko hari byinshi byatangazwa mu itangazamakuru.”

Abazi Gereza ya Nyanza uyirebeye inyuma, unageze imbere bigaragara ko kuyitoroka bigoye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Uwera Pelly avuga ko bishoboka bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ati “Abagororwa bashobora kujya hanze bagiye mu mirimo itandukanye, kimwe n’uko bashobora kujyanwa kwa muganga umugororwa agatoroka.”

SSP Pelly asaba Abanyarwanda kwirinda gutoroka igororero ahubwo bakajya bemere gukora ibihano bahawe n’inkiko.

Théogène NSHIMIYIMANA/Radio Flash mu karere ka Nyanza