Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye ku meza Kristalina uyobora IMF

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yaraye yakiriye ku meza, Madamu Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Kristalina Georgieva yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu ruzinduko rw’akazi  ruzasozwa kuwa 26 Mutarama 2023.

Mu bizibandwaho muri uru ruzinduko, harimo kureba gahunda na politiki u Rwanda rwafashe mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’inkunga zikenewe ngo izo gahunda zibashe gutanga umusaruro witezwe.

Georgieva ageze mu Rwanda nyuma yo kugirira uruzindiko mu bindi bihugu birimo Zambia.


U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyahawe inguzanyo binyuze muri gahunda nshya ya IMF yo gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse gukemura ibibazo by’igihe kirekire bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe.

Mu Ukwakira 2022, Inama y’ubutegetsi ya IMF yemeje inkunga ya miliyoni 319$, arenga miliyari 340 Frw, yo gukoresha muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu buhamye.

Ni nkunga izibanda ku bijyanye no gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu rwego rw’ingamba, gukurikirana no mu igenamigambi mu mezi 36.

U Rwanda rukeneye arenga miliyari 11$ azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe muri “Nationally Determined Contributions (NDC)”, gahunda rwiyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris.