Bamwe mu batuye mu Kagari Bisumo, mu murenge wa Butare, mu karere ka Rusizi basaba imodoka rusange kuko bategesha amafaranga hafi ibihumbi 30 bagiye mu mujyiwa Rusizi.
Ni Akagari ka Bisumo, mu murenge wa Butare, ahakora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, kandi hakaba hakikijwe n’ishyamba rya Nyungwe.
Gusa usanga kugira ngo hakorwe ubuhahirane n’indi mirenge, biragoranye kubera nta modoka rusange ihari, bigasaba gutega moto kandi ngo birahenze cyane kuburyo utishoboye atayigondera.
Aha niho bahera basaba ko bakorerwa ubuvugizi bakayibona.
Umwe yagize ati “Biragorana rwose kugira ngo ugere i Rusizi, kuva hano kugera i Kamembe, ugereranije neza kuko njye nkunda kujyayo ni ibihumbi 17.”
Undi ati “Dufite imodoka itwara ibintu n’abantu, n’umuhanda mwiza ntawo dufite nta n’uwo twigeze,kuva na mbere hose nta modoka twigeze. Nk’abacuruzi binaha dushobora kumarana ukwezi amafaranga ntaho turabona ho kurangurira, bitewe n’uko nta modoka dufite.”
Mugenzi wabo nawe yunze ati “Hari igihe nta bushobozi uba ufite ukagera i Kamembe n’amaguru kugera yo bikagutagangaza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Aniset, avuga ko bagiye kubakorera ubuvugizi kuri sosiyete itwara abantu n’ibintu.
Gusa ngo bizakorwa mu kwezi kwa Gicurasi 2023.
Yagize ati “Imodoka ni ngombwa, bakeneye imodoka birumvikana nanjye narahagiye ejo bundi mbona rwose hari ikibazo cy’imodoka. Tuzavugana na RITCO turebe ko babafasha nk’uko Kitabi naho babafashije, nibura nko mu kwezi gutaha nibwo twatangira iyo gahunda.”
Si uyu muhanda gusa kuko mbere n’umuhanda Kamembe, Pindura Bweyeye Nyabitimbo mbere ya Covid-19 wabagamo imodoka rusange, ariko kuri ubu ni ukwifashisha moto, itajya munsi y’amafaranga ibihumbi 7 nabwo uhagurukiye Pindura.
Sitio Ndoli