Abakarani bakora ku modoka zitwara ibishingwe barashinjwa ubujura

Bamwe mu baturage mu mujyi wa Kigali, bashinja ubujura bamwe mu bakozi ba koperative zitwara imyanda.

Ikibazo cy’ubujura bukorwa n’abakozi batwara imodoka zitwara ibishingwe mu mujyi wa Kigali, gisa n’igihangayikishije abaturage ugisanga mu murenge wa Muhima hamwe muho umunyamakuru wa Flash yageze.

Uku niko abaturage bagaragaza uburyo ibikoresho byabo byibwamo n’abapakira imyanda mu  ngo zabo.

Umwe ati “Bariya bantu batwara imyanda bagira akajagari mu gutwara iyi myanda. Hari igihe bamwe muri bo baza bagasanga ibintu by’ingenzi tugikoresha bakabitwara bakabigurisha.

Undi ati “ Hari igihe usanga batwaye amakara, inkweto,imyenda, udusafuriya n’ibindi. Urumva rero ibyo ni ikibazo kuko baba babyibye.”

Aba baturage barasaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo, kuko gituma bahora bahangayikiye  ibintu byabo ko bishora kwibwa.

Umwe yagize ati “Iyo bari buze gutwara imyanda turahangayika, kuko tuba dukeka ko bari butwibe.  Urumva rero icyo ni ikibazo. Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi kuko ni ikibazo kiduhangayikishije.”

Iki kibazo gisa n’ikizwi n’amwe mu makompanyi atwara imyanda muri uyu mujyi, Munyaburanga Thomas uyobora ikompanyi Inzira Nziza Ltd ifite imodoka zitwara ibishinzwe mu murenge wa Muhima, avuga ko hari n’ibirego yakiriye nk’umuyobozi

Aragira ati “ Iki kibazo tukizi mu buryo butandukanye, ntitukizi nk’ikibazo cyabaye uyu munsi, ariko tuzi ko bibaho. Rimwe na rimwe tukabyumva ndetse tukanabikurikirana, aho bishoboka tugafata n’ibyemezo, cyane ku muntu byagaragayeho.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima buvuga ko bugiye kwinjira muri iki kibazo kigakemuka, nk’uko madame Mukandori Grace, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge abisobanura.

Aragira ati “Abakozi bo mu ngo nibo basohora imyanda bakayihereza abakusanya imyanda, bakabimena mu bintu byabo, noneho bakamusubiza igikoresho, bibaye byakozwe mu buryo bunyuranye twabikurikirana.”

Iki kibazo cy’ubujura bw’abakarani batwara ibishinzwe kigaragazwa nk’ikiramutse kidafatiwe ingamba, cyakomeza guteza impaka n’umutekano mucye mu baturage.

Amakompanyi akora akazi ko gutwara ibishingwe, avuga ko abafashwe birukanwa.

Ntambara Garleon