Ubushakatsi bw’Umuryango CERULAR uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko, wagaragaje ko hari icyuho mubutabera buhabwa abasanyambanya abana n’abafata Abagore ku ngufu.
Ubushinjacyaha bukuru buvuga ko kubura amakuru ahagijje ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, aribyo bituma abagezwa mu nkiko ari bacye.
Ibyaha by’ihohotera rishingiye ku myanya ndagagitsina, rigenda ryiyongera mu Rwanda nk’uko bigaragazwa n’ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda, aho umwaka ushize wa 2021 bageze ku bihumbi 23.
Igikomeje gutera impungenge n’uko hari icyuho mu butabera buhabwa abakorewe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku myanya ndagitsina nk’uko ubushakashatsi bw’Umuryango CERULAR uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko bubigaragaza.
John Mudakikwa ni umuyobozi wa Cerular arabisobanura.
Ati “Urugero ufashe nko mu myaka itanu abana basambanyijwe bagera hafi ku bihumbi 100, wareba abakurikiranywe mu nkiko kuri icyo cyaha cyo gusambanya abana ubona imibare itajyanye. Kuko nk’ibirego bimaze gukurikiranwa ni 30% by’abana basambanyijwe, wareba abafashwe ku ngufu ugasanga imibare dufite ni hafi ibihumbi bine ariko wareba ababihaniwe ntabwo barenga 10%. Ibyo rero biteye impungenge ko ibigize iki cyaha iyo bidahanwe abantu babifata nk’ibintu bisanzwe.”
Ubushinjacyaha bukuru buvuga ko kubura amakuru ahagijje ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, aribyo bitera icyuho mu butabera buhabwa abakorewe ihohotera rishingiye ku myanya ndangagitsina.
Africa Frederic ni umugenzuzi mubushinjacyaha bukuru
Ati “Ikintu nabonye kirimo kubura ni ukumenyesha abaturage uburenganzira bwabo ntibatinye kuvuga ibyababayeho kuko na bya bintu bagaragazaga by’imanza zitsindwa ugeranyije n’ibaza zaregewe biterwa n’ikibazo cy’ibimenyetso hari igihe abakorewe icyaha babihishira hari n’igihe babivuga harashize igihe kuburyo kwegeranya ibimenyetso bigorana..”
Imibare y’ubushinjacyaha igaragza ko abagabo aribo benshi mu kwijandika mu byaha byo gusambanya abana no gufata abagore ku ngufu aho kuva muri 2017 kugeza ubu ibirego bakiriye birimo abagabo bangana 97% basambanyije abana naho abangana na 98% bafata abagore ku ngufu. Abagore basambanyije abana ni 3% , naho abafashe ku ngufu bangana na 2%.
Daniel Hakizimana