Kimihurura: Inzoga yitwa umuneza yongeye kwica undi mugabo

Mu Murenge wa Kimihurura mu Kagali ka Kimihurura mu Mudugudu w’Ubumwe, haravugwa umugabo witwa Hakizimana Jeremy ufite imyaka 42 witabye Imana bivugwa ko yishwe n’inzoga y’inkorano yitwa Umuneza.

Uyu abaye umuntu wa 8 wishwe n’iyi nzoga muri uyu  murenge mu gihe kitarenze iminsi 5 nk’uko abaturage babibwiye itangazamakuru rya flash.

Inzoga bikekwa ko yamwishe yayinyweye kuri iki  Cyumweru.

Abatuye muri aka gace bavuga ko bagendeye ku mubare w’abamaze guhitanwa  nayo, leta ikwiye  guca izi nzoga ihereye mu ngo z’abaturage kuko ariho ziri gucururizwa.

Ubuyobozo bw’Umurenge wa Kimihurura buravuga ko aya makuru bwayamenye kandi ko bugiye gukora ingenzura rigamije kureba ko izi nzoga zitagicuruzwa.

KANDA MURI VIDEO EBE INKURU IRAMBUYE