Umuraperikazi w’icyamamare ku Isi, Nicki Minaj, yongeye guteza impaka muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwibasira Guverineri wa New York, Kathy Hochul, amushinja imyitwarire mibi, anasaba abaturage kutamutora bagaha amajwi yabo Bruce Blakeman, umukandida w’Ishyaka ry’Aba-Republican mu matora yo kuyobora iyo Leta.
Ibi byatangajwe na Nicki Minaj ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yakoresheje amagambo akomeye anenga Kathy Hochul, uri kwiyamamariza kongera kuyobora New York ahanganye na Bruce Blakeman.
Mu butumwa bwe, Nicki Minaj yagize ati: “Kathy Hochul ni umugore mubi. Ishyaka Riharanira Demokarasi (Democratic Party) ryakagombye kureka kumushyigikira mu guhatanira uwo mwanya, kuko nubwo yawutsinda, ashobora kurigiraho ingaruka zikomeye.”
Yakomeje avuga ko Hochul atazacika uburakari bw’Imana kubera ko ngo yananiwe kwamagana ibikorwa bibi igihe yari agifite amahirwe yo kubikora.
Uyu muraperikazi ntiyagarukiye kuri ubwo butumwa gusa, kuko yaje no gusangiza abamukurikira amashusho ya Kathy Hochul avuga ku bana b’abirabura bakurira mu gace ka Bronx, i New York, aho yavuze ko yifuza ko abo bana babona amahirwe yo kugera ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Muri ayo mashusho, Hochul yumvikana avuga ko yifuza ko isi yagurirwa abana b’abirabura bakurira muri Bronx, bamwe ngo bataramenya ijambo mudasobwa icyo risobanura.
Nicki Minaj yakoresheje ayo magambo nk’impamvu yo kunenga uyu muyobozi, avuga ko atumva ukuntu abirabura cyangwa abakirisitu bakomeza kumushyigikira, anasaba abamukurikira gutora Bruce Blakeman.
Yagize ati: “Ni gute mwatinyuka gutora uyu mugore mubi, wuzuye ubugome kandi uteye isoni, kandi muri Abirabura? Ni gute mwatinyuka kumutora kandi mwiyita Abakirisitu?”
Yashimangiye ko Hochul akwiye kwamaganwa, asaba abaturage gutora umukandida w’Aba-Republican, Bruce Blakeman.
Aya magambo ya Nicki Minaj aje mu gihe uyu muhanzikazi amaze kugaragaza kenshi ko ashyigikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, n’abanyapolitiki bo mu Ishyaka ry’Aba-Republican.
Mu minsi ishize, Nicki yagaragaye mu bikorwa bya politiki bya Trump, ndetse White House iherutse gusangiza abantu amashusho yiswe “audition tape” ye, aho yasubizaga ibibazo byerekeye imikorere ya Perezida Trump n’ubukungu bw’igihugu.
Ku rundi ruhande, Kathy Hochul na we ntiyacecetse kuri ibi birego. Abajijwe n’itangazamakuru icyo avuga ku magambo ya Nicki Minaj, yavuze ko uyu muraperikazi akwiriye kujya hanze akareba uko ibintu bimeze, aho kumara igihe yitabira ibikorwa bya politiki bya Trump, avuga ko bishobora kuba biri kumuyobya no kumwangiza mu bitekerezo.
Ibi bibaye mu gihe amatora yo kuyobora Leta ya New York ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026, aho Kathy Hochul ahanganye na Bruce Blakeman, usanzwe ayobora akarere ka Nassau County.

