Perezida wa Kenya William Ruto, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe, Perezida Ruto yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr.Vincent Biruta.

Ni uruzinduko rwe rwa mbere kuva yatorerwa kuyobora Kenya muri Kamena 2022.