Perezida Kagame yakiriye mugenzi wa Kenya

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro mugenzi we wa Kenya Dr Willam Ruto, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Ruto nyuma y’igihe gito atangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

 Yakiriwe ku Kibuga cy’Indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, akomereza muri Village Urugwiro.

Muri uru ruzinduko byitezwe ko hasinywa amasezerano atandatu ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu ikoranabuhanga, ubuzima, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere amakoperative, imikoranire hagati y’inzego zishinzwe igorora n’ubufatanye mu bya dipolomasi.

Usibye gusinya amasezerano, byitezwe ko Perezida Kagame na William Ruto bagirana ikiganiro n’abanyamakuru.