Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame yakiriye mugenzi wa Kenya - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame yakiriye mugenzi wa Kenya

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro mugenzi we wa Kenya Dr Willam Ruto, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Ruto nyuma y’igihe gito atangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

 Yakiriwe ku Kibuga cy’Indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, akomereza muri Village Urugwiro.

Muri uru ruzinduko byitezwe ko hasinywa amasezerano atandatu ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu ikoranabuhanga, ubuzima, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere amakoperative, imikoranire hagati y’inzego zishinzwe igorora n’ubufatanye mu bya dipolomasi.

Usibye gusinya amasezerano, byitezwe ko Perezida Kagame na William Ruto bagirana ikiganiro n’abanyamakuru.