Udahari nta mahoro- Harmonize yakeje Perezida Kagame

Umuhanzi w’umunya-Tanzania Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, yarase amashimwe Perezida Paul Kagame avuga ko adahari nta Mahoro yaba ahari.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Harmonize w’imyaka 33,yavuze ko nta Perezida Kagame nta Mahoro.

Ati ” Warakoze Perezida Kagame, udahari nta mahoro.”

Nyuma yaho Harmonize uherutse gutangaza ko ashaka kwibera umwana wa Papa (Perezida Paul Kagame) yifashishije ifoto y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ayiherekeresha amagambo amushimira.

Ati “Turagushimira Perezida Paul Kagame, kuba waragize u Rwanda igihugu cy’amahoro.”

Ibi ntibyari bihagije kuri Harmonize kuko yahise ahindura ifoto ya ny’iri konti ibizwi nka ‘Profile Picture’ mu ndimi z’amahanga, ashuraho iya Perezida Kagame, nyuma y’igihe hariho iy’idarapo ry’u Rwanda.

Yashyizeho iy’idarapo ry’u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubano wa Harmonize n’abanyarwanda uhagaze neza cyane muri iki gihe.

Ubwo aheruka mu Rwanda yafashe akanya atembera umujyi wa Kigali asabana n’abakunzi be.
Kuri ubu akaba afitanye imishinga myinshi n’abahanzi nyarwanda barimo Kenny sol, Ariel wayz, Eleement na Bruce melody banitegura kujyana mu gitaramo azakorera mu Bwongereza mu minsi iri mbere.

Amos Bizumuremyi