Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana urwaye indwara itavurirwa mu Rwanda

Umubyeyi witwa Niyibizi Marie Goreth utuye mu kagali ka Kamukina mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo arasaba abagira neza inkunga yo kuvuza umwana we witwa Niyibizi Blessing ufite ikibazo cy’umwenge uri ku mutsi ujyana amaraso ku mutima.

Nyuma y’amezi abiri  gusa uwo mwana avutse nibwo ngo yatangiye kugira ibibazo by’ubuhumekero,Niyibizi Marie Goreth yahise yihutira kuvuza umwana we ahereye ku bitaro bya Kacyiru baza kumwohereza mu bataro bya Kaminuza CHUK aha niho bamusobanuriye indwara y’umwana we anamenyeshwa ko idashobora kuvurirwa mu Rwanda.

Yagize ati“CHUK nabonanye n’umuganga w’umutima ambwira ko umwana afite ikibazo cy’akenge k’umutsi ujyana amaraso ku mutima,naramubajije nti ako kenge kazakira gate? Arambwira ati kumuvuza inaha ntabwo bishoboka.”

Uyu mubyeyi abajije muganga nibura igihugu yavurizamo umwana yahawe urugero rwo mu buhinde ko ariho nibura bashobora kumufasha ntiyabwiwe igiciro uretse ko ngo ari menshi.

Ati“Naramubajije nti nko mu kihe gihugu? Aransubiza ati nko mu Buhinde babaga imitima nibo bantu babishoboye ati se ayo mafaranga uzayabona? Ndamubaza nti se ni angahe? Ati ni menshi ayo mafaranga uzayabona? Ati ni menshi,kuko yanabonaga n’igihagararo uko ambona ati ntiwayabona.”

Niyibizi Marie Goreth avuga ko amikoro afite adashobora gutuma abona ubushobozi bwo kuvuza umwana we hanze y’Igihugu ararondora uko abayeho n’umuryango we byanashubijwe inyuma no gukomeza kwita kuri uwo mwana.

Ati “Utuntu nkora ni utuntu tudafashije ni utuntu tw’imboga ariko natwo ni ukugira ngo mbone ya makayi ya ba bana ntabwo biba binyoroheye, rimwe na rimwe barabirukana kuko nta mafaranga y’ishuri kubera guhora njya kuvuza uyu mutoya…no kwishyura inzu ntibiba byoroshye.”

Uyu mubyeyi asaba uwo ari we wese wumva yamuha ubufasha bwo kuvuza umwana we we hanze.

Ati “Ubufasha nasabaga ni ubwo kugira ngo avurwe akire maze nanjye nshimire Imana.”  

Niyibizi Blessing usabirwa ubufasha kugeza ubu afite amezi 11 ntabasha kwicara kuko anafite ibibazo by’ingingo zidakomeye.

Ushaka gutanga ubufasha yahamagara kuri numero ya telefone y’umubyeyi wa Niyibizi Blessing 0788895411.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

Tito DUSABIREMA