Abanyarwanda bajya muri Yorudaniya bagiye gukurirwaho Visa

U Rwanda n’Ubwami bwa Yorudaniya (Jordan), byasinye amasezerano azakuriraho abadipolomate Visa zijya muri icyo gihugu, ariko azanatuma habaho ibiganiro byo gukuraho burundu Visa ku banyarwanda bashaka kujya muri Yorudaniya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Yorudaniya akaba na Minisitiri w’intebe wungirije w’iki gihugu, Ayman Safadi, ari mu ruzinduko rw’akazi kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Yorudaniya akaba na Minisitiri w’intebe wungirije w’iki gihugu, Ayman Safadi, bigamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Bamaze kugirana ibiganiro basinye amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu burezi, guhana ibitekerezo mu bijyanye na politiki, n’andi agena ibijyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n’abandi bafite pasiporo zihariye.

Mu kiganiro aba bayobozi bagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri Biruta, yavuze ko yasinywe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyavuye mu biganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Umwami wa Yorudaniya, Abdullah II bin Al-Hussein, muri Werurwe 2022.

Yagize ati “Twashyize umukono ku masezerano avanaho Visa z’abajya mu gihugu cya Jordan bafite pasiporo z’abadipolomate cyangwa se Pasiporo z’akazi, ariko twanumvikanye ko pasiporo zisanzwe ku bijyanye na Visa z’abajya muri Jordan tubiganiraho zikazavaho vuba.”

Naho ku ruhande rwa Minisitiri w’Intebe wungirije wa Yorudaniya, Ayman Safadi, wanyuzwe n’u Rwanda, avuga ko aya masezerano azakomeza umubano n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi, uburezi, umutekano n’ibikorwaremezo.

Yagize ati “Turizera ko aya masezerano atazaba ari aya leta kuri leta gusa, ahubwo azanagera ku bikorera. Twizeye kuzabona abanyarwanda benshi basura Yorudaniya, birebere icyo igihugu cyacu gifite, kandi sinshidikanya ko abanya-Yorudaniya batazasura kenshi igihugu kiza cy’u Rwanda, cyakira neza abakigana.”

Yorudaniya ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, gihana imbibi n’ibindi bihugu nka Arabie Saoudite, Iraq, Syria, Palestine na Israel.

Ubusanzwe Yorudaniya isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda.

Kuri ubu hari abanyeshuri b’abanyarwanda basaga 500 biga muri iki gihugu, ikaba inafasha u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique.

Bishingiye kandi ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, muri uyu mwaka wa 2023, u Rwanda ruzakira inama yo ku rwego rwo hejuru izigirwamo uburyo bwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu burasirazuba bw’Afurika, ikaba yari isanzwe ibera muri Yorudaniya.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad