Ibyabaye muri Jenoside twabikuyemo isomo rikomeye-Abanyeshuri

Abanyeshuri n’abandi bahanga barasabwa gukoresha ubumenyi n’ubwenge bwabo mu kubaka igihugu, aho gukwirakwiza inyigisho mbi zigisenya nk’uko byakozwe na bamwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibi byagarutsweho ubwo ibigo 5 byo mu mujyi wa Kigali byifatanyaga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi.

Abanyeshuri bavuga ko bafite umukoro ukomeye wo kubiba amahoro agamije iterambere.

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye,  bemeza ko bamaze gucengerwa n’amateka ya jenoside, ku buryo bemeza ko bigoye ko hari uwakongera kubayobya, abazanamo ibitekerezo biganisha ku gutandukanya Abanyarwanda.

Bemeza ko bazi neza icyerekezo cy’u Rwanda rwuje amahoro bakavuga ko bafashe ingamba mu gukumira ingengabiterezo n’igisa na yo cyatandukanya Abanyarwanda. 

Keza Shanitah, umunyeshuri wiga muri Lycée de Kigali yagize “ Intego twihaye ni uguhangana n’amacakubiri, tugenda twigisha barumuna bacu amateka ya Jenoside, tukabigisha ko amacakubiri ntacyo yatugezaho.’’

Abanyeshuri barahiriye ko ibyabaye bitazongera kuba

Undi munyeshuri witwa Mubiligi yves na we yagize ati “nka twe nk’ urubyiruko, dukomeza kuganira na bagenzi bacu  tukareba uko twarushaho kwiyubaka. Niyo mpamvu twe nk’abana bavutse nyuma ya Jenoside, duharanira ko ibyabaye bitazongera kuba.”  

Ubwo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, abanyehsuri bo muri Camp Kigali, bifatanyije n’ibindi bigo 4 byo mu mujyi wa Kigali.

Mu mpanuro yabahaye, Ndikuryayo Straton wabaye mu Nteko Inshingamategeko manda ebyiri zose ahagarariye urubyiruko, kuva mu 2008 kugeza 2017, yasabye aba banyeshuri gukoresha ubwenge bwa bo mu nyungu zubaka igihugu, bakarushaho no guhangana n’abapfobya jenoside.

Abanyeshuri bavuga ko kuba hari ubuyobozi bwiza, bushishikariza Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge no kubana mu mahoro, ari ikimenyetso simusiga ko jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ndikuryayo Straton wahagarariye urubyiruko mu Nteko manda ebyiri`

Didace NIYIBIZI

Leave a Reply