U Rwanda rwakiriye impano ya miriyoni £120 z’Ubwami bw’Ababiligi

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubutwererane n’ Ubwami bw’Ababiligi afite agaciro ka miliyoni 120 z’amayero.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN, ivuga ko  iyi mpano izashyirwa mu nzego z’ubuzima n’ubuhinzi, ku kigero cyo hejuru kuko ari ibyiciro bifatiye runini Abanyarwanda.

Ni amasezerano agena impano y’Ababiligi ingana na miliyoni 120 z’amayero ni ukuvuga asaga miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu gihe cy’imyaka 5.

Ni impano izakoreshwa mu bikorwa byo kuzamura ubuzima,ubuhinzi no guteza imbere imijyi. Mu buzima, hazashyirwamo miliyari 45 z’amafaranga y’ u Rwanda, mu buhinzi hashyirwemo miliyari 30 z’amafaranga y’ u Rwanda ni mu gihe mu rwego rwo guteza imbere imijyi, hazashyirwamo angana na miliyari 28 z’amafaranga y’u Rwanda avuye muri iyi mpano y’Ababiligi.

Inzego z’ubuzima n’ubuhinzi, zizahabwa umugabane munini w’iyi mpano y’Ababiligi, ziri no mu zashyizwemo impano nk’iyi Ababiligi bahaye u Rwanda mu mwaka ushize wa 2018.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi  MINECOFIN, isobanura ko izi nzego zikomeje kwibandwayo byihariye, kuko ari  zo zifatiye runini ubuzima bw’Abanyarwanda. Ariko se mu buhe buryo?

Dr Uzziel Ndagijimana ni  Minisitiri w’imari n’igenamigambi ati “ Izi nzego ziri mu nzego zikomeye zigize ubuzima bw’igihugu, kandi zifite n’uburemere muri gahunda y’imyaka 7 ya guverinoma yo kwihutisha iterambere, ni ngombwa rero ku zishyigikirwa mu buryo bushoboka bwose, haba ku ngengo y’imari, haba ku mpano nk’iyi cyangwa inguzanyo.”

Minisitiri Uzziel Ndagijimana

Iyi mpano Ababiligi bahaye u Rwanda ya miliyoni 120 z’amayero, ije ikurikira indi batanze mu mwaka ushize ingana na miliyoni 160 z’amayero. Nukora imibare urasanga iyi nkunga yaragabanutseho miliyoni 40 z’amayero ugereranije iyi myaka yombi, Ibyatuma wibaza impamvu?

Miniteri y’imari n’igenamigambi ikomeza igaragaza ko, utanga impano  ari nawe ugena iyo atanga ariko na none Amasaderiw’Ubwami bw’Ababiligi mu Rwanda, Benoit Ryelandt, afite ubundi busobanuro.

Yagize ati “Guverinoma yacu yahuye n’ikibazo cy’igabanuka ry’ingengo  y’imari,rero ibyo bigomba kugira ingaruka ku butegetsi bwose no kuri gahunda za leta zose mu bubiligi ndetse bikanagira ingaruka ku mishanga y’iterambere mu butwererane n’ububahirane, ariko u Rwanda ruracyari igihugu cya mbere ku rutonde rw’ibihugu bigenerwa amafaranga. Ibi bivuze ko igihugu cyacu gifata u Rwanda nka kimwe mu bihugu by’ingenzi byo kugirana ubutwererane.”


Benoit Ryelandt Ambasaderi w’Ubwami bw’Ububirigi mu Rwanda

Kuva u Rwanda rwakwigobotora ingoma ya gikoroni y’Ababibiligi mu mwaka 1962, ibihugu byombi byakomeje umubano n’ubutwererane mu byiciro bitandukanye.

Mu mwaka wa 2013, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko n’ubwo bitoroshye kubungabunga umubano hagati y’ibi bihugu byombi bitewe n’amateka, ariko ngo amateka ntiyatuma  umubano w’u Bubiligi n’u Rwanda uhagarara.

Icyo gihe minisitiri Mushikiwabo yashimangiye ko uyu mubano ugendeye ku bikorwa by’iterambere u Bubiligi bumaze kubaka mu Rwanda, ku guhera mu mwaka wa 2004 .

Leave a Reply