Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RIB yerekanye moto eshatu zibwe mu Bufaransa - FLASH RADIO&TV

RIB yerekanye moto eshatu zibwe mu Bufaransa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye moto eshatu zaguzwe n’Abanyekongo batatu zarakoreshejwe zivuye mu Bufaransa.

RIB irasaba abaturage kugura ikintu babanje gushishoza.

Ni moto zafashwe ku bufatanye bwa Polisi Mpuzamahanga Interpol ifatanyije n’Ubugenzacyaha bw’U Rwanda, ubwa Kongo Kinshasa na Leta y’Ubufaransa mu buryo buzwi nka 124/7 bukoreshwa mu kugenzura ibinyura ku mipaka cyane cyane biba byararezwe ko byibwe.

Umwe mu Banyekongo waguze imwe uri izi  moto zibwe witwa Masumbuko Gerald waganiriye n’itangazamakuru, avuga ko izi moto zitari nshya baziguze zarakoreshejwe, bishyura  amadolari asaga ibihumbi 17.

Ati “Izi moto ntizari nshya, zari zarakoreshejwe. Twaziguze nk’uko bagurisha ama modoka yakoze, aho twaziguze amafaranga asaga ibihumbi 17 by’amadolari.  Ndagira inama abanyumva bose kujya bagura ikintu babanje kukitondera.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB Mbabazi Modetse, avuga ko izi moto zafashwe ku bufatanye bw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, ubwa Kinshansa, n’u Bufaransa aho banyiri moto baba mu gihugu cy’u Bufaransa bishyuwe amafaranga y’ubwishingizi, hafatwa icyemezo cyo kuzisubiza abazifatanywe.

Ati “Abagenzacyaha ba hano bafatanyije n’abo mu gihugu cy’u Bufaransa na Kinshasa mu gukurikirana ibyibwe n’uburyo byasubizwa bene byo, ariko kubera ko banyirabyo mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma yo gukora ibisabwa byose, ibigo by’ubwishingizi mu Bufaransa byishyuye ba nyiri moto.”

Urwego rw’Ubugenzacyagaha RIB, ruvuga ko izi moto zafashwe tariki ya 16 Ukwakira 2018 zifatiwe ku mupaka wa Gisenyi zinjira mu Rwanda.

Abanyekongo batatu bafatanywe izi moto ni Masumbuko Gerald, Ntundele Luzolo Mao na Olani Basisa Merveille.

Agahozo Amiella