BAMWE MU BAPOLISI N’ABIGARAGAMBYAGA BATURIKANYWE N’IGISASU. AMATEKA N’INKOMOKO BY’UMUNSI W’UMURIMO

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo, uzwi cyane nka Labor Day cyangwa International Workers’ Day, wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gicurasi (May Day). Ni umunsi wibutsa amateka y’urugamba rw’abakozi ku isi, aho baharaniye uburenganzira bwabo, imibereho myiza ndetse n’amasaha y’akazi atabangamira ubuzima bwabo.

Amateka y’uyu munsi ashingiye ku byabereye muri Haymarket Affair, muri leta ya  Chicago mu mwaka wa 1886.

Muri icyo gihe, abakozi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari mu myigaragambyo basaba ko amasaha y’akazi yagabanywa akava ku masaha yabarirwaga hagati ya 10 na 16 ku munsi, akagera ku masaha 8. Iyi myigaragambyo yaranzwe n’imvururu zikomeye, aho igisasu cyaturikiye mu bantu, kigahitana ubuzima bwa bamwe mu bapolisi n’abigaragambyaga.

Nubwo byabaye ibyago, byanabaye intangiriro y’impinduka zikomeye mu mategeko agenga umurimo.

Imyigaragambyo y’ I Chicago yabaye intandaro yo kumva ibyo abakozi basabaga

Nyuma y’iyo myigaragambyo, imiryango y’abakozi n’amashyirahamwe mpuzamahanga yakomeje guharanira uburenganzira bw’abakozi. Mu 1889, umuryango Second International wafashe icyemezo cyo gushyiraho itariki ya 1 Gicurasi nk’umunsi mpuzamahanga wahariwe abakozi, mu rwego rwo kwibuka ibyabereye i Chicago no gukomeza gusaba uburenganzira bwabo ku isi hose.

Kuva icyo gihe, ibihugu byinshi byatangiye kwizihiza uyu munsi mu buryo butandukanye. Mu bihugu byinshi byo ku isi, uyu munsi uba ari ikiruhuko rusange, aho haba ibikorwa birimo imyigaragambyo, ibiganiro, n’imyiyereko igamije kugaragaza ibibazo abakozi bahura nabyo ndetse no gushimira uruhare rwabo mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abantu.

Mu Rwanda, naho umunsi w’Umurimo  wizihizwa ku itariki ya 1 Gicurasi, aho Leta n’abakozi bifatanya mu bikorwa bitandukanye birimo gutanga ibihembo ku bakozi bitwaye neza, no kuganira ku iterambere ry’umurimo n’uburenganzira bw’abakozi. Ni umwanya kandi wo kwishimira intambwe igihugu kimaze gutera mu guteza imbere umurimo unoze no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakozi.

Nubwo hari byinshi byagezweho kuva mu kinyejana cya 19, urugamba rw’uburenganzira bw’abakozi ntirurangira.

Ibibazo nk’umushahara muto, amasaha y’akazi arenze, n’imiterere mibi y’akazi biracyagaragara mu bice bimwe by’isi. Ibi bituma umunsi w’Umurimo ukomeza kugira akamaro, nk’urwibutso rwuko kurengera agaciro k’umukozi no guteza imbere uburenganzira bwe ari inshingano y’abaturage bose n’inzego zose.

Mu gusoza, Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo si umunsi wo kuruhuka gusa, ahubwo ni n’umwanya wo kuzirikana amateka y’abaharaniye uburenganzira bw’abakozi, no gukomeza gushyira imbaraga mu kubaka isi aho umurimo uhabwa agaciro, umukozi akubahwa, kandi buri wese akabona amahirwe angana mu kazi.