BNR yijeje abaturarwanda ko guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda bitazahungabanya ubukungu bw’igihugu

Banki nkuru y’u Rwanda BNR yasobanuye ko kuba ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bikomeza kwiyongera kuruta ibyo igihugu cyoherezaho, aribyo bituma ifaranga ry’u Rwanda rikomeje  agaciro imbere y’idorali.

Umwaka wa 2011 warangiye  idorari rya Amerika rivunja amafaranga y’u Rwanda  595 ariko Nyuma y’imyaka 10 riravunja akabakaba mu 1000.

 Uku gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda imbere y’idorari ngo bikwiye gutera impungenge nk’uko abasesengura iby’ubukungu bakunze kubigaragaza.

Straton Habyarimana ni impuguke mu bukungu.

Ati “Byagakwiye gutera impungenge ntabwo biragera wenda ku rwego biteye impungenge ngo bikabye, kuko hari ibihugu nzi kugira ngo ukenere amadorali ugomba gukenera amahumbi n’amahumbi by’amafaranga yabo mu Rwanda. Ntabwo turagera kuri urwo rwego ariko biteye impungenge, kubera ko niba biri kugenda bizamuka kandi bikazamuka ku rwego bikomeza.”

Yakomeje agira ati “Ubundi hari gihe byazamukaga bigasa n’ibihagaze, ariko urabona ko bizamuka mu buryo bukomeza gahoro gahoro ariko bizamuka. Impungenge rero biteye iyo bigenda bizamuka bituma n’ibiciro by’ibyo duhaha bizamuka byaba ibyo kurya byaba n’ibikomoka kuri peteroli.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru gisobanura imiterere ya politiki y’ifaranga mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, Banki nkuru y’u Rwanda yasobanuye ko gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda imbere y’idorali bifitanye isano n’uko ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, bikomeza kuba hejuru kuruta ibyo rwoherezayo.

 John Rwangombwa ni Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Ati “  Ibyo dutumiza mu muhanga bikomeza kuba byinshi kurusha ibyo tworeheza mu mahanga, icyo gihe rero kubera imiterere y’ubukungu bituma amadevise akenerwa aruta amadevise dukura mubyo twohereza hanze, bigatuma haguma hari icyo giciro kiyongera ukurikije abashaka n’abagurisha. Kuko tubabwiye ngo tugiye guhagarika ngo ifaranga ntabwo rizongera guta agaciro, twaba tugiye gutera ibibazo kurusha kureka uko rimeze uyu munsi. Kuko icyo gihe ushobora kurifunga rikagira igiciro kitaricyo, ukigize igiciro kitaricyo rero bituma guhanga kw’ifaranga ryacu kuruhando mpuzamhanga bita agaciro ku bwabyo.”

Mu mezi icyenda y’uyu mwaka warangiye muri nzeri 2021 ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro imbere y’idorali kuri  2.58%,  igipimo kiri hasi ugeranyije na 3.72% byariho mu mwaka wabanje.

 Kuba igipimo cyo gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda cyaragabanutse mu mezi icyande ya 2021,  akanama gashinzwe Poltiki y’ifaranga kagaragaza ko byatewe nuko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka ibyoherezwa mu mahanga birimo icyayi, amabuye y’agaciro, imboga n’indabo byazamutse ku gipimo cya 58.8%.

Mugihe ibitumizwa hanze byazamutseho 12.7%, Byatumye icyuho hagati y’ibyoherezawa hanze n’ibitumizwayo kigabanukaho 3.2%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa arizeza ko igihugu kizakora ibishoboka byose, kuburyo gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda imbere y’idorali ritazahungabanya ubukungu bw’igihugu.

Ati “ Nubwo bimeze gutyo ariko mu rwego rw’ubukungu muri rusange ntabwo ari ikintu twavuga ko giteye impungenge, kuko ni ukurwana tukongera ibyo twohereza mu mahanga kandi ko urebye nko mu myaka itanu bigenda bizamuka. Uko bizamuka niko byongera agaciro k’ifaranga ryacu, ntabwo ari igisubizo gusa ngo turahagaritse. Igisubizo ni ugukomeza kugenda twongera ibyo twohereza mu mahanga kandi bikomeza kugenda byiyongera.”

Inzego zishinzwe ubukungu bw’u Rwanda zigaragaza ko ubukungu bw’igihugu butanga ikizere cyo kuzahuka nyuma y’uko buzahajwe n’icyorezo cya COVID-19, kuko nk’ubu ngo mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021 ubukungu bwazamutse ku gipimo cya  3.5%, igihembwe cya kabiri buzamuka kuri 20.6% kandi ko no mu gihembwe cya gatatu buzakomeza kuzamuka kukigero gishimishije.

Daniel HAKIZIMANA