Warakoze kukuba ikiraro gihuza ibihugu byombi-Perezida Kagame ashimira Gen. Muhoozi

Perezida Paul Kagame, yashimiye Gen Muhoozi Kainerugaba ku kuba yarabaye ikiraro gihuza ibihugu bya Uganda n’u Rwanda.

Ibi Umukuru w’Igihugu, yabigarutse mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya Gen Muhoozi y’imyaka 49 y’amavuko yizihirije mu Rwanda.

Gen Muhoozi afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi.

Perezida Kagame yashimiye Gen Muhoozi, avuga ko yabaye ikiraro kizahura  umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ati “Turabona amahoro hagati y’ibihugu byombi. Nibyo mushobora kugira amahoro ariko mutari inshuti, ariko kuri ubu ndatekereza ko dufite byose, turi inshuti kandi tunafite n’amahoro. Ndagushimiye Gen Muhoozi ku bw’uruhare rwawe muri ibi no kugira ubushake bwo kuba ikiraro gihuza impande zombi.”

Muri bii birori, Gen Muhoozi, yagaragaje ko ari inshuti na Perezida Kagame bigashimangirwa n’inka yamugabiye.

Ati “Ikimenyetso cy’ubushuti ni inka yampaye(Perezida Kagame) kandi nabifashe nk’ibintu bikomeye cyane. Ndashaka kubwira Nyakubahwa ko inka wampaye zimeze neza kandi zororotse. Wampaye inka 10 ariko ubu zabaye 17 zaturutse kuri izo wampaye. Mpereye kuri ibyo mu by’ukuri twabaye inshuti.”

Mu 2022 ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida Paul Kagame.