Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Sudani: Abashatse guhirika ubutegetsi batawe muri yombi - FLASH RADIO&TV

Sudani: Abashatse guhirika ubutegetsi batawe muri yombi

Abasirikare bagera kuri 40 nibo bamaze gutabwa muri yombi  bakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi muri Sudani.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, nibwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi ariko guverinoma ikayiburizamo.

Haracyekwa Abasirikare n’Abasivili bafitanye isano n’ubutegetsi bwa Omar al-Bashir wahoze ategeka iki gihugu, nk’uko Aljazeera yabyanditse.

Amakuru aturuka muri Sudani avuga ko abashatse guhirika ubutegetsi bafashwe bagerageza  kwigarurira  televiziyo y’Igihugu n’icyicaro gikuru cya gisirikare muri icyo gihugu.

Umuvugizi wa Leta Mohamed al-Faki Suleiman yavuze ko ibazwa ry’abakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi ryagombaga gutangira nyuma yo y’itabwa muri yombi ryabo.

BBC yanditse ko umutekano wahise ukazwa mu murwa mukuru Khartoum no hafi y’umujyi wa Omdurman, kandi ikiraro kinini cyambuka uruzi rwa Nili cyahise gifungwa.

Kugeza ubu Igihugu cya Sudani kiyobowe na Guverinoma ihuriweho n’abasivili n’abasirikare bahanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu n’umutekano, nyuma y’aho ubutegetsi bwa Omar al-Bashir buhiritswe ku butegetsi muri Mata 2019.

Reuters yanditse ko amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2024.