Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yatangaje ko guverinoma y’igihugu cyabo nta gahunda ifite yo gusaba u Rwanda kuyisubiza amafaranga yaruhaye muri gahunda yo kwakira abimukira.
Uyu muyobozi yavuze ko kuba guverinoma y’u Bwongereza yarahagaritse iyi gahunda bidashobora guhagarika umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, akimara gutorerwa uyu mwanya muri Nyakanga 2024, yatangaje ko iyi gahunda yashingiraga ku masezerano yasinywe muri Mata 2022, ihagaze kuko ngo ntiyashoboraga gukumira abimukira binjira bitemewe n’amategeko i Londres.
Guverinoma y’u Rwanda yasubije ko yifuzaga gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo kibangamiye abimukira, igaragaza ko nta ruhare yagize mu ihagarikwa ry’aya masezerano yaburaga igihe gito ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.
Hari abatangiye kwibaza niba u Rwanda ruzasubiza u Bwongereza amapawundi miliyoni 270 bwari bumaze kuruha mu rwego rwo gushyira mu bikorwa aya masezerano, gusa Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yasubije ko iyo ngingo itari muri aya masezerano.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024, Ambasaderi Thorpe yabajijwe niba u Bwongereza buteganya gusaba u Rwanda ko rwabusubiza aya mafaranga, asubiza ko butabiteganya.
Uyu mudipolomate yagize ati “Uko njyewe mbizi, nta gahunda ihari yo gusaba u Rwanda ko rwasubiza amafaranga.”
Yabajijwe niba bitashoboka ko guverinoma y’u Bwongereza yisubira, igasubizaho iyi gahunda, asobanura ko bisa n’ibidashoboka, kuko yashyizeho ubundi buryo bwo gukumira ubwato buto butwara abimukira, burimo gukaza umutekano wo ku mupaka.
Ambasaderi Thorpe yasobanuye ko nyuma y’aho Starmer ahagaritse iyi gahunda, biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko izabyemeza, nyuma guverinoma y’u Bwongereza ikabona kubimenyesha iy’u Rwanda mu buryo bukurikije amategeko.
Umubano w’u Bwongereza n’u Rwanda ntuzahagarara
Ambasaderi Thorpe yatangaje ko kuba guverinoma y’u Bwongereza yarahagaritse iyi gahunda bidashobora guhagarika umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “Yahagaritse ubufatanye ku bimukira n’u Rwanda ariko rwose ntabwo yacanye umubano n’u Rwanda. Ukuri ni uko uyu mubano ukomeye kurusha iby’abimukira.”
Uyu mudipolomate yasobanuye ko umubano mwiza w’u Bwongereza n’u Rwanda washimangiwe n’uruzinduko Minisitiri mushya wabwo ushinzwe umubano na Afurika, Lord Collins, yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro za Nzeri 2024.
Yasobanuye ko Minisitiri Collins yaje mu Rwanda nyuma y’igihe gito agiye mu nshingano, kugira ngo agaragaze ko guverinoma y’u Bwongereza yifuza gukomeza kubana neza n’u Rwanda kurenza uko byahoze.
Ambasaderi Thorpe yagize ati “Yashyize imbere kuza mu Rwanda hakiri kare kubera ko yashakaga gutanga ubutumwa busobanutse bw’icyo guverinoma ishaka. Si ku bw’umubano ukomeye dusanzwe dufitanye gusa, ahubwo ni no kuwukomeza kurushaho mu myaka izaza.”
Yatangaje ko guverinoma y’u Bwongereza ishaka gukomeza kwifatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubucuruzi, ubukungu ndetse no kurengera ibidukikije.