Kigali: NCDA n’abafatanyabikorwa batangiye amahugurwa y’iminsi ibiri ku gushakira inkunga iterambere ry’abana bato

Kuri uyu wa kabiri mu gitondo i Kigali, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, batangije amahugurwa azamara iminsi ibiri agamije kuganira ku buryo bwo gushakira inkunga gahunda z’iterambere ry’umwana mu myaka ye ya mbere (Early Childhood Development – ECD) mu Rwanda.

Mu ijambo rye afungura aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa NCDA, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kwagura serivisi zihuriweho z’iterambere ry’abana bato (ECD) hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi mukuru wa NCDA yishimira intambwe imaze guterwa

Aya mahugurwa yitabiriwe n’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, abafatanyabikorwa mpuzamahanga ndetse n’inzobere mu bijyanye n’iterambere ry’abana, agamije kurebera hamwe uko hashyirwaho uburyo burambye bwo gutera inkunga gahunda za ECD, no kunoza imikorere yazo ku rwego rw’igihugu.

Abafatanyabikorwa ba NCDA bakurikiye amahugurwa

Mu biganiro biri kubera muri aya mahugurwa, birikwibanda ku gushaka ibisubizo byatuma haboneka amafaranga ahagije kandi arambye yo gushyigikira serivisi zihabwa abana bato, zirimo uburezi bw’ibanze, imirire myiza, ubuzima, uburinzi n’imikurire iboneye. Abitabiriye kandi bararebera hamwe uburyo bwo kongera ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, ndetse no gushishikariza ishoramari riturutse mu nzego zitandukanye.

Abayobozi n’inzobere zitandukanye bagaragaje ko gushora imari mu bana bato ari ingenzi cyane kuko ari bwo hashyirwaho umusingi w’iterambere ry’umuntu, bikagira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu mu gihe kirekire. Bagaragaje kandi ko kongera ingengo y’imari igenerwa gahunda za ECD ari imwe mu nzira zafasha kugera kuri izo ntego.

Aya mahugurwa abaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku buryo bwo gushora imari mu iterambere ry’abana bato (Global Technical Financing Forum on Investing in ECD), iteganyijwe kuba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha. Biteganyijwe ko ibizava muri aya mahugurwa bizafasha u Rwanda gutanga ibitekerezo bifatika no gusangira ubunararibonye n’ibindi bihugu muri iyo nama.

Mu Rwanda, gahunda ya ECD imaze gutera imbere mu myaka ishize, aho hashyizweho amarerero y’abana bato (ECD centers) hirya no hino mu gihugu, agamije gufasha abana kubona uburere n’imikurire iboneye bakiri bato. Icyakora, haracyari imbogamizi zijyanye n’ubuke bw’amafaranga, ibikoresho ndetse n’abakozi bafite ubumenyi buhagije, ari na byo aya mahugurwa agamije gushakira ibisubizo.

Biteganyijwe ko nyuma y’aya mahugurwa hazashyirwaho imyanzuro n’ingamba zifatika zizafasha mu kunoza uburyo bwo gushora imari mu iterambere ry’abana bato, bityo bigafasha u Rwanda gukomeza guteza imbere ejo hazaza h’abana barwo.