Ikibazo cy’ihenda rya Gaz kizaba amateka mu mwaka wa 2025

U Rwanda rurimo kubaka ibigega bya gaz yo gutekesha biherereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, bizaba bifite ubushobozi bwo guhunikwamo litiro miliyoni 17 n’ibihumbi 100 bya gaz.

Gashumba Jean, uhagarariye kompanyi MM and Rjd ishyira mu bikorwa uyu mushinga, avuga ko imirimo yo kubaka ibi bigega ugomba kurangira muri 2025 utwaye asaga miliyari 37 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Ububiko bwose bwa Gaz bungana na metero cube 17 100, tuzubaka n’ibigega bibiri by’amazi byo kurwanya inkongi igihe bibaye ngombwa ikigega kimwe gifite metero cube 4000, hazubakwa n’inzu ifite ibiro by’abakozi bagomba gukoreramo, ndetse n’ahazabikwa ibikoresho byo kwifashisha mu gupakira no gupakurura gaz”.

Enjeniyeri Gashumba avuga ko mu mwaka umwe gusa ikigega cya mbere kigomba kuba cyuzuye kigatangira gukoreshwa.

Ati “Twihaye intego yacu ko muri uku kwezi kwa 9 izi nkuta z’amabuye zizaba zuzuye, tuzagerageza kubaka vuba izi nyubako ku buryo umwaka wa 2025 zizaba zuzuye neza zatangiye no gukorerwamo”.

Ikibazo cy’ububiko bwa Gaz ni kimwe mu bikomeje gukoma mu nkokora ingamba za guverinoma zo kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku mashyamba n’ibiti birimo inkwi n’amakara, kuko kutagira ububiko bwa Gaz biteza ihindagurika rya hato na hato ry’ibiciro bya Gaz, yaba yahenzi bigatuma abayikoresha baababacye ahubwo bagahitamo gukomeza gukoresha ibicanwa bituruka ku mashyamba nk’inkwi n’amakara.

Mu mpera z’ukwezi gushize Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ko ikibazo cy’ububiko bwa Gaz nigikemuka n’ubucuruzi bwayo buzoroha kurushaho.

Uyu mushinga wo kubaka ububiko bwa Gaz witezweho kugabanya umubare w’abakoresha ibicanwa bikomoko ku biti n’amashyamba.

Umushinga wo kubaka ububiko rwa Gaz uzarangira utwaye miliyari 37 na miliyoni 720 z’amafaranga y’u Rwanda. Uhuriweho n’abafatanyabikorwa 2 ari bo Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Banki itsura amajyambere BRD yihariye 61% ndetse na sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli SP ifite 39%.