Kenya: Itumbagira ry’imisoro ryatumye abakora ubucuruzi butandukanye bigaragambya

Abatwara taxi zitwara abantu, abatwara amakamyo, n’abandi bantu bakora imirimo itandukanye batangaje ko nta mirimo bajyamo ahubwo bigaragambya kubera imisoro yazamuwe na leta ya Perezida William Ruto.

Uyu mutegetsi mukuru mu gihugu yari yavuze ko kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, uba uw’akazi bisanzwe ariko siko byagenze wabaye uwo kumwamagana.

Abashishikariza imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga barakoresha ijambo ry’Igiswahili ‘Tumechoka’ mu guhamagarira abantu kuyitabira ari benshi.

Abajya ku mirimo benshi nabo bahisemo kuguma mu ngo zabo kuko batizeye umutekano mu mihanda n’aho bakorera.

Perezida William Ruto, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga2023, yaburiye Raila Odinga uhamagarira imyigaragambyo, avuga ko iy’uyu munsi batemera ko iba.

Polisi yaraye isohoye itangazo iburira ko “nta myigaragambyo iri bwemererwe kuba” muri Kenya kuko nta muntu wandikiye polisi ayimenyesha nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ibi ariko siko byagenze kuko kuri uyu wa Gatatu ibintu byabaye bibi muri Kenya, hamwe abashoferi ba tagisi basigumishije mu ngo banga ko abigaragambya bazitwika.

Ikinyamakuru The Standards cyanditse ko imihanda yose ya Nairobi yarimo ubusa, nta rujya n’uruza rw’abantu uretse abigaragambya.

Nko mu mijyi nka Kakamega, Nyamira, Nyeri, ubucuruzi bwahagaze kimwe na Kisumu  abacuruzi hose bafunze.

Intero ni imwe ngo ubuzima bwahagaze, Perezida William Ruto nadohore.

Perezida Ruto mu burakari yateguje mukeba we Raila Odinga, ko igihugu kitari bwemere ko ateza akajagari nk’aho nta butegetsi buhari.

Uyu mutegetsi avuga ko nta munya-Kenya waremewe kwirirwa atera amabuye mu myigaragambyo.

Bwana Ruto, yasabaga ko ahabwa umwanya agashyira mu bikorwa politiki zatumye atorwa, aho gufata abantu ngo birirwe mu mihanda bigaragambya.

Kuva Perezida Ruto yatsinda amatora mu mwaka ushize wa 2022, mukeba we Raila Odinga yamaganye iyo ntsinzi avuga ko yibwe amajwi, gusa inkiko zateye utwatsi ikirego cye.

Odinga yagiye ahamagarira imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Ruto, avuga ko butemewe n’amategeko.

Nyuma y’amezi macye iyo myigaragambyo yaracogoye.

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa by’ibanze, nk’ifu y’ibigori cyakomeje kuzahaza imibereho y’abaturage ba Kenya, Raila Odinga abona indi ngingo yo kwamagana ubutegetsi.

Kurwanira ubutegetsi, imisoro, igiciro cy’imibereho, imyigaragambyo, ibyo ni ibibonekera amaso, ariko abasesenguzi bavuga ko Kenya yugarijwe n’ikibazo gikomeye cyo kwiyumva mu moko.

Ubutegetsi bwa William Ruto, bufatwa na benshi nk’ubw’aba-Kalenjin, ubwoko bwa gatatu mu bwinshi mu moko atuye Kenya.

Nubwo mu butegetsi bwe harimo n’abo mu yandi moko ndetse visi perezida Rigathi Gacagua ni umu-Kikuyu, ubwoko bwa mbere mu bwinshi.

Raila Odinga afatwa nk’uvuga rikumvwa na benshi mu bwoko bw’aba-Luo, bwa kane mu bwinshi, mu byerekanwa n’imibare ya leta, kandi mu bice birimo aba-Luo benshi nko mu burengerazuba mu mujyi wa Kisumu no hafi yaho hari abamufata nka perezida watsinze amatora.

Inzobere ziburira ko ubushyamirane bushingiye ku kurwanira ubutegetsi buhabwa ishusho y’amoko bugahembera gucamo ibice abaturage, buteye impungenge zikomeye ko bishobora kugeza ku kintu kibi kurushaho.