Nyagatare: Abakorera mu gakiriro basigaye biherera mu bihuru

Hari abaturage bakorera n’abakenera serivisi zo mu gakiriro ka Nyagatare mu mujyi wa Nyagatare, basaba ko hanozwa isuku y’ubwiherero kuko bakeka ko bwuzuye ndetse abaturage bagakomeza kubwiherera hejuru abandi bakajya mu bihuru.

Hashize amezi asaga abiri ubwiherero bw’agakiriro ka Nyagatare budakora, abaturage bagakeka ko bwuzuye.

Iyo ugeze kuri ubu bwiherero usanga imiryango imwe ifunze n’indi ifunguye.

Ahafunguye huzuye umwanda ku buryo haturuka umunuko ukibasira abakorera n’abakenera serivisi muri aka gakiriro.

Hari abaherera hujuru y’umwanda kubera kubura uko bagira.

Abakorera n’agana serivisi z’aka gakiriro bavuga ko ari ikibazo kuba badafite aho biherera.

Ati “Ikibazo gikunze kuba kiri mu gakiriro hari igihe umuntu ajyayo agashaka aho yiherera bikaba ikibazo, kuko hadakorerwa isuku.”

Undi yungamo ati “Nta muntu bagira uhakora isuku, ariko hanahora hafunze. ingaruka ni uko ushaka kujya kwiherera ukahabura.”

Aba baturage baravuga ko iyo abakubwe bashaka aho biherera bakabuze bihangana, abatabishoboye bakajya mu gushaka ubwiherero mu mujyi .

Barasaba ko hakubakwa ubwiherero mu maguru mashya, kugirango bitazakururira indwara mu gihe hari abihagarika ku muhanda.

Ati “Iyo ugiye kwihagarika ugasanga hariho umwanda urabikora kuko uba ukubwe, ariko numva byagutera indwara.”

Undi ati “Iyo dusanze bwanduye tujya mu bihuru cyangwa tukajya mu giporoso.”

Ubuyobozi bw’aka gakiriro buravuga ko ubwiherero butuzuye ahubwo ko bwazibye bitewe n’abaturage baturuka mu byaro batazi ku bukoresha aho usanga bihehesha ibyatsi basukamo amazi bikanga kumanuka.

Umuyobozi w’aka gakiriro, Bwana Ruberankiko Gervais,avuga ko barimo gushaka uko bacukura ubundi bwiherero bw’abanyacyaro budasaba gukoresha amazi.

Ati “Ahubwo ingorane tugira, tugira abantu batazi kuzikoresha kuko urabona buriya bwiherero ni ubwa kizungu, tukagira abantu bazana ibintu by’ibyatsi bagashyiramo. Urumva ubwiherero bw’amazi iyo ushyizemo ibyatsi zihita ziziba, iyo zizibye rero kuzana abazizibura baduca amafaranga atari macye, gusa mu gukemura ikibazo ni ugushaka ubwiherero busanzwe bw’icyobo.”

Nubwo hari imiryango y’ubwiherero usanga ifunze ubuyobozi bw’agakiriro buvuga ko ikora hakagira ubika urufunguzo.

Ni mu gihe ubwo twataraga iyi nkuru twagerageje gushaka ufite urufunguzo kugirango tugenzure ntiyaboneka.

Aka gakiriro kari mu mujyi wa Nyagatare rwagati, ubuyobozi bw’aka karere bukaba bufite umukoro isuku muri aka gakiriro kugirango umujyi urusheho kugira isuku nk’umwe mu mijyi yunganira uwa Kigali.

Ntambara Garleon