Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, rwanzuye ko abakozi batanu bo mu Turere twa Gisagara na Nyanza, baherutse gufungwa barekurwa by’agateganyo.
Amakuru avuga ko bose bari bakurikiranweho ibyaha byo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza leta igihombo.
Abo bakozi uko ari batanu (5) bo muri utu Turere barimo Niyonshimye Olivier (umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza), Nkurunziza Enock ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), Uwambajimana Clement ushinzwe inyubako za leta, Mpitiye Bosco ushinzwe amasoko ya leta na Ntaganzwa Athanase wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kubarekura by’agateganyo, nyuma yuko baburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa 05 Mata 2023.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwkoze iperereza, dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha nabwo buregera urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Abaregwa bose baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rufata icyemezo ko bagomba gukurikinwa bari hanze.
Bivugwa ko bariya bose hari igihe cyagenwe bazajya bajya kwitaba ubushinjacyaha bufite dosiye yabo uretse Nkurunziza Enock ushinzwe imirimo rusange (Division Manager) mu Karere ka Nyanza, kuko urukiko rwasanze we atari ngombwa gukomeza gukurikiranwa.
Hagati aho Rwiyemezamirimo Kabanda wavugwaga muri iyi dosiye nawe yashakishijwe na RIB, ngo atabwe muri yombi ariko ntiyaboneka, bikavugwa ko yaba yaratorotse ubutabera.