Urubyiruko rukoresha interineti rwasabwe gutandukanya icyatsi n’ururo

Urubyiruko rukoresha ‘internet’ rwaburiwe ko harimo ibyiza byinshi utibagiwe n’ibibi byerekeye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, rusabwa kutaba ibigwari rukamenya gutandukanya icyatsi n’ururo.

Ibi bivuzwe mu gihe uruganda rwa Rwanda Mountain Tea rwibuka ku nshuro ya 25 abari abakozi b’uruganda rwitwaga ETABLISEMENT GATERA EGIDE bahitanywe na  Jenoside yakorewe abatutsi.

Umushoramari GATERA Egide  wari ufite ikompanyi yakoraga ubucuruuzi bw’ubwikorezi mpuzamahanga mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, asaba urubyiruko gukunda igihugu kuko ngo uko babona igihugu kimeze uyu munsi atari ko cyahoze. Ngo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibyari byoroshye gukora ubucuruzi mu bwisanzure kubera amacakubiri yarahari.

Yagize ati “Abana babona uko igihugu giteye uyu munsi ntago ariko byahoze cyera. Ndavuga ku byerekeye natwe ducuruza twikorera ntago ariko byari bimeze. Cyera ntago wabikoraga ngo bigende, ubu turabikora bikagenda kuko turi mu gihugu kitavangura. Dufite ubuyobozi bwiza butavangura. Ibyo nabivugaga kugira ngo mpe ubutumwa urubyiruko. Rubyiruko rwacu ni mwe rwanda rwejo, nta kindi kizabakiza uretse gukunda igihugu cyanyu mukanakirwanirira.”

Depite  KALISA Evaliste yasabye urubyiruko rukunda gukoresha  ‘internet’, ko harimo ibyiza byinshi ndetse  n’uburozi bwinshi, abasaba  kutaba ibigwari bagatandukanya icyatsi n’ururo.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagejeje ku bakozi ba Rwanda Mountain tea, bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25  Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yagize ati: “urubyiruko rero ikoranabuhanga rwose ni ryiza, kuri ‘interineti’ harimo amakuru menshi, ibyiza byinshi ariko harimo n’uburozi bwinshi. Hari amagambo menshi apfobya ahakana jenoside. Icyo tubasaba ni ukutaba ibigwari mukamenya gutandukanya icyatsi n’ururo, uvuga ko habaye Jenoside ebyiri ari muri amerika wowe wabibona ugaceceka, undi uzabibona azagira ngo nibyo.”

UWAMARIYA Odette, umwe mu bakozi ba Rwanda Mountain Tea avuga urubyiruko rukwiye gukuraho umuco wo kwirengangiza kuko rushoboye guhangana n’ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “mu by’ukuri turashoboye,dushoboye kuba twahangana n’ibivugirwa ku mbunga nkoranyambaga,urubyiruko icyo narushishikariza ni ugukuraho umuco wo kwirengangiza ibyo tuzi niba hari ikintu gisohotse kuri zo mbunga nkoranyambaga, wowe ukabona ko atari ukuri, wowe ntutavuga ngo usohore ukuri ubisomye azafata icyo kintu nk’ihame kuko ntiyabonye umuvuguruza. Twe ntitutavuga amateka abandi bazayatuvugira.”

Uruganda rwanda Mountain Tea rwibuka abakozi 20 bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi, bahoze bakora mu ruganda Etablisement Gatera Egide.

Dosi Jeanne Gisele

Leave a Reply