Kwibuka mwiyubaka bizatesha agaciro icyo abicanyi bari bagamije-Depite Edda Mukabagwiza

Visi Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Edda Mukabagwiza yatangarije mu karere ka Gakenke ko kwibuka ari inshingano kuko ari ho bakura imbaraga.

Kuri uyu wa gatatu abagize inteko ishinga amategeko basuye inzibutso enye hirya no hino mu gihugu bifatanya n’abafite ababo baziruhukiyemo.

Ubutumwa bwatanzwe na Depite Mukabagwiza wari uyoboye Itsinda ryari mu Gakenke bwibanze ku nshingano abanyarwanda bafite yo kwibuka nka bumwe mu buryo kubaka u Rwanda rushya.

Yagize ati “Dufite inshingano yo guhora twibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi kuko muri uko kwibuka  tuhavana imbaraga zo kubaho no kubaka u Rwanda rushya kandi intambwe yatewe mu iterambere no mu bumwe n’ubwiyunge mu gihugu cyacu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yatugaragarije ko bishoboka, ko n’ibisubizo byinshi tubyifitemo kugira ngo twubake u Rwanda rwiza.”

Bamwe mu bafite ababo baruhukiye muri urwo rwibutso bavuga ko kuba abagize inteko ishinga amategeko baje kwifatanya na bo bibaremamo icyizere cy’ejo hazaza.

Umwe yagize ati ”Turi twenyine tubona ntabaturi inyuma ariko iyo tubonye guverinoma imanutse ikatwegera duhita tubona ko ubuyobozi buturi hafi, bikaduha imbaraga zo gukomeza gukora ngo twizere imbere.”

Undi nawe yagize ati ”Iyo baje kudufata mu mugongo tubona ko turi kumwe na leta y’ubumwe, ko itadutererana ahubwo ko ihora hafi yacu ikatuzirikana tukumva ko dufite abaturi inyuma.”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yagaragarije abadepite ko uko imyaka ishira ari ko abaturage bitabira ibikorwa byo kwibuka cyane cyane urubyiruko.

Depite Mukabagwiza yasabye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kwibuka biyubaka kuko ari byo bizatesha agaciro icyo abicanyi bari bagamije.

Ati” Kwibuka mwiyubaka ni byo bizatesha agaciro icyo abicanyi bari bagamije ndetse n’abagifite umugambi wo gukomeza gukora mu nkovu bavuga amagambo yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.”

Uru rwibutso ruri ku rwego rw’akarere ka Gakenke ruruhukiyemo imibiri 1570. Mu mpera z’iki cyumweru biteganyijwe ko ruzashyingurwamo undi mubiri wabonetse mu murenge wa Busengo.

Uru rwibutso rushyinguwemo imibiri 1570 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Itangazo riva mu Nteko Ishinga amategeko rivuga ko inzibutso enye zasuwe n’inteko ishinga amategeko ari urwa Gatagara ho mu karere ka Nyanza, urwa Kiziguro ho mu karere ka Gatsibo, urwa Kabarondo ho muri Kayonza na Buranga mu karere ka Gakenke.

Bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane z’abatutsi zishyinguwe muri uru rwibutso


Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Leave a Reply