Ku wa Gatanu, igihugu cya Iran cyatangaje ko inzira y’amazi izwi nk’umuhora wa Hormuz yongeye gufungurwa nyuma y’uko habonetse agahenge hagati ya Israel na Lebanon.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi, yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko mu rwego rwo kubahiriza agahenge kabaye muri Libani, inzira ya Hormuz ifunguye ku mato yose y’ubucuruzi mu gihe cyose agahenge kazamara. Icyakora, yasobanuye ko ayo mato asabwa kunyura mu nzira yihariye igenwa n’inzego z’inyanja za Iran.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimiye Iran ku bw’icyemezo cyo gufungura iyo nzira, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Gusa, yavuze ko igikorwa cyo gufunga ibyambu bya Iran cyashyizweho n’Amerika kizakomeza kubahirizwa kugeza habonetse amasezerano arambye hagati y’ibihugu byombi.
Nubwo hari agahenge hagati ya Amerika na Iran, inzira ya Hormuz yari igifunze hafi ya yose, bitewe n’impaka ku byari bikubiye mu masezerano. Icyo gihe, amato make cyane ni yo yari yemerewe kuyinyuramo ku munsi.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye, Visi Perezida wa Amerika JD Vance yagiranye ibiganiro na Ghalibaf mu mpera z’icyumweru gishize muri Pakistan, ariko ntibyabashije kugera ku masezerano yo guhagarika burundu intambara iri hagati ya Amerika na Iran.
Trump yongeye gutangaza ko ibiganiro bishobora gusubukurwa muri iyi weekend nabwo muri Pakistan, mu rwego rwo kugerageza gushaka umuti urambye w’iki kibazo gikomeje guhungabanya umutekano n’ubukungu ku isi.

