Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Habineza Longin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA ihinga ibigori mu Murenge wa Karama, bakurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa y’amafaranga kugira ngo imodoka ya koperative irekurwe kandi yafatiwe mu cyaha.
Mu butumwa RIB yanyujije kuri twitter yavuze ko abatawe muri yombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mugihe iperereza rikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kitihanganirwa kandi gifite ibihano biremereye.
Irasaba abaturarwanda gukomeza gutunga agatoki aho ruswa ivugwa kugira ngo bafatanye n’uru rwego kuyirwanya.