Uganda: Urukiko rw’Ubujurire rwanze kurekura hatanzwe ingwate ba Depite Ssegirinya na Ssewanyana

Urukiko rw’Ubujurire rwanze kurekura hatanzwe ingwate Abadepite barimo Muhammad Ssegirinya na Allan Ssewanyana bo mu ishyaka NUP, bamaze umwaka bafuunzwe bashinjwa ubwicanyi mu Ntara ya Masaka.

Ibinyamakuru muri iki gihugu byanditse ko aba badepite bakekwaho uruhare mu rupfu rw’abantu 20, urukiko rwavuze ko nta rubanza nk’uru rwigeze kubaho muri uru rukiko kuburyo babiheraho baca urubanza.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko urukiko rukuru rwa Masaka, rwanze kubarekura hatanzwe ingwate, kuko ibi byaha by’ubwicanyi bishobora kubahanisha igihano cyo kwicwa baramutse bahamwe nabyo.

Inkiko zose banyuzemo baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, zanze kubarekura zivuga ko ari abantu bakomeye bashobora gutoroka ubutabera.

Iki kinyamakuru cyanditse ko abacamanza muri uru rukiko, basabye ko ikirego cy’aba bagabo cyaburanwa mu mizi, kuko nta rukiko na rumwe rwabonye ko bakwiye kuburana badafunzwe.

Aba Badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi Sewanyana na Segirinya, bafashwe bwa mbere muri Nyakanga 2021, ubwo muri aka Karere ka Masaka havugwaga cyane ubwicanyi bukozwe hifashishijwe intwaro gakondo.

Amakuru yatanzwe nyuma kubafashwe bavuze ko aba Badepite bo mu ishyaka rya Kyagulanyi, babahaga amafaranga ngo bateze ubwega mu gihugu.

Bivugwa ko aba bagabo bakekwaho kwicisha abantu 20 muri Masaka, nta kizwi bazira.