Alain Mukurarinda yahawe kungiriza umuvugizi wa Guverinoma

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri Tariki 14 Ukuboza 2021, yanzuye ko Alain Mukurarinda (Uzwi nka Alain Muku) wigeze kuba Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, agirwa Umuvugizi wa Guverinoma wungirije,

Mukurarinda yabwiye itangazamakuru ko akimara guhabwa izi nshingano yahise yumva uburemere bw’inshingano yahawe n’icyizere yagiriwe na Perezida Paul Kagame.

Mukurarinda ahawe iyi mirimo nyuma yaho muri 2015 yari yasabye guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko atasezeye ku kazi ahubwo ngo ibyo yakoze ari ugusaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi, kuva muri Mutarama 2016, kugira ngo asange umuryango we mu Buholandi. 

Uyu mugabo anazwi nk’umwe mu bashinjacyaha bari mu Nteko y’ubushinjacyaha mu manza zikomeye, Urwo yibukirwaho cyane  urwa  Ingabire Victoire kuko ariwe wamushinjaga.

  Mukurarinda anazwi nk’umuhanzi  ndetse n’umwanditsi w’ibitabo.

Azwi mu ndirimo zirimo “Murekatete” n’izindi.  Yanashinze inzu ifasha abahanzi yise  “The Boss Papa”.

Mu mwaka wa 2018, Alain Mukurarinda yashyize hanze igitabo yise “Qui Manipule qui” kivuga uko urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza rwagenze, nyuma y’uko hari benshi bahoraga babimubaza ndetse bamwe bakabivugana uburakari bavuga ko rwabayemo uburiganya no gutekinika.

Mukurarinda wabaye Umushinjacyaha guhera mu 2002, agiye kungiriza Yolande Makolo wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Nyakanga uyu mwaka wa 2021.

Nyuma yaho Mukurarinda ahawe  izi nshingano, Yolande Makolo yahise amuha ikaze ndetse n’abandi bahawe imyanya inyuranye mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma.