Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatahuye abantu 6 banduye virus yihinduranyije ya covid-19 izwi nka Omicron, nyuma yaho hakozwe isuzuma ryimbitse ku bagenzi binjira mu gihugu.Abanduye ni abagenzi n’abahuye nabo.
Mu itangazo ryashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza ko ingamba zashyizweho n’inama y’abaminisitiri zigamije gukumira ubu bwandu.
Minisitiri y’ubuzima kandi iributsa abanyarwanda bafite imyaka 12 kuzamura ko ari ngombwa kwikingiza mu buryo bwuzuye no gufata urukingo rushimangira icyorezo cya Covid-19 ku muntu wese ubarizwa mu cyiciro cyabugenewe.
Ni Ukuvuga abafite imyaka 18 kuzmaura kandi bamaze nibura amezi 6 bakingiwe byuzuye, cyane cyane abakuze bafite imyaka 50 kuzamura cyangwa abafite indwara zidakira.