Loni irashima u Rwanda kuba rwohereza abapolisi b’abahanga mu butumwa bw’Amahoro

Umujyanama wa Polisi ya Loni ishinzwe kubungabunga amahoro ku Isi, arashima u Rwanda kuba rutanga Abapolisi b’abahanga mu butumwa bw’amahoro no kuba rurajwe ishinga no kongera umubare w’abapolisikazi boherezwa muri ubu butumwa.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019,  mu mwiherero w’iminsi itatu uhuza abayobozi b’imitwe ya Polisi iri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Afurika.

Umuyobozi ukuriye umutwe wa Polisi uri mu butumwa bw’Amahoro i Abyei muri Sudan, Rtd. DCGP Mary Gahonzire avuga ko mu butumwa barimo, bahura n’imbogamizi zitandukanye bityo ko umwiherero nk’uyu ubafasha kuziganiraho hagamijwe gushaka ibisubizo byafasha kunoza imikorere y’abapolisi bari muri ubu butumwa hagamijwe kugera ku ntego yo kugarura amahoro.

Ati“Hari ubwo usanga ingengo y’imari bayigabanyije cyane, kubera ko ari ibihugu bicye bitanga amafaranga atubutse, indi nzitizi yindi ni ibikoresho.”

U Rwanda ruvuga ko rwiyemeje gushyigikira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu kugarura amahoro hirya no hino ku Isi, rwongera umubare w’abapolisi rwoherezayo by’umwahiriko abapolisi kazi.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu, IGP Dan Munyuza, avuga ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye akazi gakorwa n’ abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye .

Ati “Dushima uruhare rukomeye rwa Loni mu gushyigikira ibikorwa byo  kurinda Abasivile, yaba imbere cyangwa hanze y’ahacumbikiwe abasivile.”  

Umujyanama wa Polise ya Loni ishinzwe kubungabunga amahoro ku Isi, Luís Carrilho, yashimiye u Rwanda kuba mu butumwa bw’amahoro  rwohereza abapolisi b’abahanga kandi bitanga mu kazi kabo.

Ati “ Nzirikana umusanzu w’u Rwanda by’umwihariko polisi y’u Rwanda. Abapolisi b’u Rwanda barangwa n’imyitwarire myiza, baritanga, bafite ikinyabupfura, ariko ikirenze kuri ibyo batuma abaturage bumva batekanye aho bari mu butumwa bw’amahoro.”

Umwiherero w’abayobozi b’imitwe ya Polisi iri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Afurika, witabiriwe n’abari mu butumwa bwa Loni UNMISS muri Sudan y’epfo, UNAMID muri Darfur, MONUSCO muri Kongo Kinshassa, UNISFA muri Abyei na AMISOM muri Somaliya.

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply