Perezida Kagame yashimangiye ko umwaka utaha azongera kwiyamamaza mu matora ya perezida

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu ndetse ashima icyizere Abanyarwanda bakomeje kumugirira.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari abajijwe niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n’amajwi 99,8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu gusubiza yagize ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.”

Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga ku bimaze igihe bivugwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, badahwema kunenga abayobozi bamara igihe kinini ku butegetsi.

Ati “ Unyihanganire ku bijyanye n’Uburengerazuba ariko icyo biriya bihugu bitekereza ntibitureba. Ku bwanjye sinzi ibihura n’indangagaciro zabo. Demokarasi ni iki? Uburengerazuba butegeka abandi ibyo bakwiye gukora?”

“None se iyo batubahirije amahame yabo ubwabo, umuntu yabumva ashingiye kuki? Gushaka kwimurira demokarasi ku bandi, ubwabyo ni ukutubahiriza amahame ya demokarasi. Abantu bakwiye kwigenga kandi bagahabwa urubuga rwo gukora ibyabo uko babishaka.”

Ubwo yatorerwaga kongera kuba Chairman wa FPR Inkotanyi muri Mata uyu mwaka, Umukuru w’Igihugu yashimye abanyamuryango ba FPR n’abaturage muri rusange ku cyizere badahwema kumugirira.

Yavuze ko icyo cyizere gifite byinshi kivuze kuri we.

Ati “Iyo mwanshyizemo icyizere nk’iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire, harimo ibintu bibiri, harimo kwishimira icyizere, hakaza n’ikindi gitandukanye n’icyo. Numva mfite umwenda, hari ikikibuze ngomba guhora nshakisha uburyo bwo gukemura.’’

“Mfite inshingano nk’umuyobozi wanyu. Mfite umwenda wo kuvuga ngo niba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk’ibyo njye nkora. Ni byo nshaka kuvuga.’’

Tariki 17 Mata 2000 nibwo Perezida Kagame yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abagize Guverinoma ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye. Yayoboye imyaka itatu nka Perezida w’Inzibacyuho.

Umuryango FPR Inkotanyi ni wo wari ufite inshingano zo gushaka Perezida usimbura uwari umaze kwegura, ryitoyemo abakandida babiri bagombaga gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho kugira ngo itoremo uba Perezida.

Manda ye ya mbere yayitorewe mu 2003 n’amajwi 95%. Iya kabiri yari iyo mu 2010, ubwo nabwo yatorwaga agize amajwi 93%.

Itegeko Nshinga ryari ririho icyo gihe ryagenaga ko Umukuru w’Igihugu atagomba kurenza manda ebyiri. Gusa ku busabe bw’abaturage barenga miliyoni eshanu, Inteko Ishinga Amategeko yavuguruye Itegeko Nshinga, yemererwa kongera kwiyamamaza mu 2017.

Icyo gihe yagize amajwi 98,79% ahigitse Mpayimana Philippe wagize 0,73% na Dr. Habineza Frank wagize 0,48%.

Umukuru w’Igihugu atangaje kandidatire ye hashize imyaka itandatu ari muri manda ye ya Gatatu.

Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015, rimwemerera kuba yakwiyamamaza kugera mu 2034. Manda zindi zikurikiyeho, zizaba ari imyaka itanu aho kuba irindwi yari mu Itegeko Nshinga riheruka.