Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zanditswe na UNESCO mu murage w’Isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryatangaje ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata zanditswe mu murage w’Isi.

Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama ya 45 y’Inteko Rusange ya Komite yiga ku Murage w’Isi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2023.

Iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite kuva ku wa 10 Nzeri kugeza ku wa 25 Nzeri 2023.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi ni bwo Umuyobozi Mukuru wa Komite yiga ku Murage w’Isi yatangaje ko ibihugu 12 ari byo biri busuzumwe ku busabe bwabyo bwo gushyira ahantu na site zitandukanye mu murage w’Isi wa UNESCO.

Abanyarwanda bari bategereje kumva icyemezo kiri bufatwe ku gushyira inzibutso mu murage w’Isi.

Bikimara gutangazwa ko UNESCO yanditse inzibutso enye mu murage w’Isi, abari mu cyumba byabereyemo basazwe n’ibyishimo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko uyu munsi udasanzwe ku Rwanda ndetse no ku rugendo rwo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimye ibihugu byashyigikiye u Rwanda, agaragaza ko intambwe yatewe ishimangira ko biri kumwe mu rugendo rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.

Ati “Turabona ko izi nzibutso ari ahantu hakomeza kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside. Ndabashimiye ko mwadushyigikiye cyane. Ni umunsi ufatiweho icyemezo cy’amateka.’’

Yakomeje avuga ko u Rwanda “rwishimiye ko urugendo rwo gushaka ubutabera rukomeje gutanga umusaruro.’’

Ati “UNESCO mu gukora ibi na yo iri kwifatanya natwe. Ni umunsi w’amateka, kuko ari bwo bwa mbere Afurika yandikishije urwibutso mu murage w’Isi. Turabizeza ko urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ruzakomeza kandi ko kwandikwa kw’izi nzibutso bizakomeza gutanga icyizere muri urwo rugendo.’’

Mu bahagarariye ibihugu batanze ibitekerezo bagaragaje ko kuba inzibutso zanditswe mu murage w’Isi bizatanga umusanzu ufatika by’umwihariko no mu bindi bihugu byibasiriwe n’imvururu mu bihugu byiganjemo ibya Afurika.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo buhoraho bwo kubungabunga no kwita ku nzibutso. Hari ingengo y’imari iba iteganyijwe buri mwaka yo kwita ku bikorwaremezo, gutunganya inzibutso n’ibindi.