Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Kazungu cyo kuburana mu muhezo

Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo,asaba ko yaburanira mu muhezo, urukiko rubitera utwatsi, kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023.

Kazungu Denis yagejejwe ku Rukiko, ari mu modoka y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kandi arinzwe bikomeye.

Imbere mu Rukiko no hanze umutekano wari wakajijwe.

Kazungu Denis utari ufite umwunganira mu mategeko imbere y’abacamanza yari yambaye abapingu, umupira w’umukara, ipantaro ya cotton (koto), ku birenge yambaye siripa z’umutuka.

Iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ryatangiye Kazungu Denis asomerwa imyirondoro ye, yose yemeza ko ari iye ariko ahita asaba  ko itangazamakuru ryasohorwa urubanza rukabera mu muhezo.

Umucamanza amubajije impamvu yifuza ko iburanisha ribera mu muhezeo, Kazungu yasubije ko  hari ibyaha yakoze bikomeye adashaka ko byumvikana mu itangazamakuru.

Ati “Hari ibyaha nakoze bikomeye ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byagira uruhare mu kuyobya sosiyete.”

Umucamanza yahise abwira ubushinjacyahha kugira icyo buvuga  kuri icyo cyifuzo  cya Kazungu, buvuga ko nta shingiro bufite kuko ngo nta mpamvu ifatika yatuma Kazungu ataburanishirizwa mu ruhame.

Umucamanza yahise ategeka ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ribera muruhame.

Kazungu Denis yahise asomerwa urutonde rw’ibyaha 10 akurikiranyweho,  birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu,  ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Kauzungu Denis yahise ahabwa umwanya ngo agire icyo kubyo aregwa avuga ko byose uko ari 10 abyemera.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busonanure uko buri cyaha bushinja Kazungu cyakozwe, maze butangira bugaragaza ko mu bihe bitandukanye Kazungu Denis yagiye yica abantu akabataba mu cyobo yari yaracukuye aho yakodeshaga mu Karere ka Kicukiro, kandi ko mu kubica yakoreshega ibikoershao birimo inyundo, ipensi ,ikaramu, umuhoro n’ibindi.

Mu iperereza ry’ibanze bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo yishe hakuwemo imibiri y’abantu 12.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Ubushinjcayaha bwavuze ko abo abakobwa yicaga yabaga yabakuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, abanje kubashuka yabageza iwe akabica abanje kubaka Telefoni ngo ashakemo abandi bakobwa ndetse akabaka n’umubare w’ibanga ashaka kumenya amafaranga bafite turi telefoni no kuri konti zabo za Banki.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kazungu, yavuze ko benshi mubo yishe atabibuka ariko yibuka uwitwa Eric Turatsinze, uyu yamamwambuye Telefoni akoresha umwirondo we, hamwe n’abitwa Eliane Mbabazi, Clementine, Françoise.

Ubushinjacyaha bumaze gusobanura uko ibyaha 10 byose Kazungu ashinjwa byakozwe, uregwa yahawe ijambo avuga ko ibyaha byose abyemera.

Mu kwemera ibyo aregwa Kazungu, yavuze ko ibyaha yakoze bikomeye kandi ko bitameze nk’umupira uri mu kibuga wakina nawo, abwira abacamanza ko umupira uri mu biganza byabo bazawukina uko bashaka, bityo ngo urukiko rukazafata icyemezo gikwiye yaba kumufunga cyangwa ikindi.

Kazungu amaze kwemera ibyo aregwa, umugore ukuze yasohotse mu cyumba cy’iburanisha avuza induru ataka,  aririra umwana we Kazungu yishe witwa Eric Turatsinze.

Kugeza ubu ntihazwi neza urwego rw’ubuzima bwo mu mutwe Kazungu Denis ariho, gusa mu isura no mubyo avuga aboneka nk’udafite ikibazo ndetse yabwiye Urukiko ko impamvu yicaga abakobwa yabazizaga ko bamwanduje SIDA ku bushake.

Umucamanza yavuze ko icyemezo cyo kumufunga cyangwa kumufungura by’agateganyo, urukiko ruzagitangaza tariki 26 Nzeri  2023.

Daniel HAKIZIMANA