Abana babiri na nyina ubabyara bari batuye ahantu hahanamye, bahitanywe n’ibiza ise ubabyara arakomereka cyane ubu abaturage bavuga ko ari muri koma.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kanyinya, mu Kagari ka Ruhango ahazwi nko mu Budurira, mu Murenge wa Gisozi, Akarere Gasabo.
Ni ibiza byakomotse ku mvura yaraye iguye bituma urukuta rurerure rugwira inzu yari hepfo yarwo, abana babiri na nyina bari bayirimo bahita bapfa, mu gihe umugabo ubu ari mu bitaro.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abaturage muri aka gace bahita bimurwa bitarenze amasaha 24.
Kugeza ubu, aha ku Gisozi harabarurwa imiryango 800 ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga igomba kwimuka mu maguru mashya.