Ngororero: Abahinzi b’icyayi barishyuza amafaranga ya mbere y’uko Imirenge Sacco ibaho

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo mu
karere ka Ngororero barasaba ko bahabwa amafaranga bari barabikije mu kigega
cyihariye cyo kubitsa no kugurizanya cyaje guseswa.

Nk’uko
abo bahinzi b’icyayi bo mu karere ka Ngororero babisobanura icyo kigega
babitsagamo bakanagurizwa amafaranga cyaje guseswa aho gahunda y’Imirenge SACCO
itangiriye,bagirwa inama yo gukomeza gukorana n’icyo kigo cy’imari maze giseswa
ubwo.

Mu
guseswa ariko hari abahinzi bari bagifitemo amafaranga kugeza magi ngo aya niyo
bagisaba.

NSHIMIYIMANA
Alex ni umwe muri bo aragira ati “Ni
amafaranga twabikije cyera mu kigega 
cyahoze ari CCT, icyo kigega baragisheshe ariko amafaranga abahinzi bari
bafite kuri konti ntayo babonye.”

SANGIRUKIZE
Vincent nawe ati “Nyuma baza gufunga ngo
nta buzima gatozi dufite ,amafaranga yararimo batangira kuyadusubiza nyuma baza
kuyafunga none turayabaza bakatubwira ngo tuzayahabwa n’Akarere.”

Amafaranga
aba bahinzi b’icyayi bishyuza byumvikana ko ashobora kuba amaze igihe kinini
niba ari aya mbere y’ishyirwaho ry’imirenge SACCO ariko na n’uyu munsi
barasiragira mu nzego zitandukanye bishyuza.

Nyirambabazi
ati “Ni kenshi aya mafaranga tuyasaba none
rero twabatuma mukadutumikira amafaranga yacu bakayatwoherereza.”

Ubuyobozi
bw’Impuzamashyirahamwe y’Abahinzi b’Icyayi mu Rwanda bwemera ko hari abahinzi
batahawe amafaranga bari bafite igihe icyo kigega cyaseswaga, kubera impamvu Perezida
w’Impuzamashyirahamwe y’Abahinzi b’Icyayi mu Rwanda  KARAMAGA François akomeza
asobanura.

Ati
“ Igihe cyo guseswa rero abari barabikije
ntabwo bayabonye abari barasabye imyenda nabo ntabwo bishyuye.”

Ubuyobozi
bw’Impuzamashyirahamwe y’Abahinzi b’Icyayi buvuga ko hafashwe icyemezo cyo
kubanza kumenya neza umubare w’abishyuza amafaranga ndetse n’uwabari
baragurijwe amafaranga n’icyo kigega mbere y’uko giseswa, hanyuma hagashyirwaho
uburyo bwo kwishyura  abahinzi ariko
bikajyana no kwishyuza abambuye ikigega.

KARAMAGA François yagize ati “Twumvikanye na Koperative yabo ko hagomba kubanza kumenyekana umubare w’abantu babuze amafaranga yabo  n’abantu bafite imyenda y’ikigega bangana iki? I lisiti bari kuyinoza, nkaba ntekereza ko abo bari bahawe imyenda dutangira kubakata kugira ngo ahabwe abari bayafitemo.”

Aba
bahinzi b’icyayi bo muri Ngororero  bavuga ko amafaranga bishyuza yose hamwe
akabakaba miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tito DUSABIREMA