Nyagatare:Ababyeyi barakangurirwa kujyana abana mu masomero

Muri   Nyagatare hakomeje ibikorwa by’ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika, aka karere karasaba ababyeyi n’abarezi kubitoza abakiri bato, kuko bizagira uruhare mu kuzamuka kw’ireme ry’uburezi.

Abakangurambaga mu gushishikariza abakiri bato umuco wo gusoma no kwandika, mu karere ka Nyagatare bakunze kugaragaza imbogamizi zirimo urugendo rurerure bakora babikundisha abakiri bato.

Ubwo hatangiraga ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika, aba bafashamyumvire bahawe amagare  bavuga ko azaborohereza urugendo, icyakora bagasaba ko hakongerwa ibitabo n’amasomero, ngo iyi gahunda irusheho kunoga.

Umwe yagize ati’’Nageragayo narushye no kwigisha sinigishe neza nk’uko nzajya mbikora mfite igare ryanjye.’’

Mugenzi we ati’’Imfashanyigisho izihari zari nkeya n’izindi zarangije igihe   baduhe izindi kuko ntiwajya kwigisha udafite ibikoresho bihagije.’’

IRANYUMVA Fred, umuyobozi  w’umushinga USAID Uburezi iwacu, nk’umwe mu baterankunga mu gukundisha abana gukura bazi gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda,avuga ko imfashanyigisho zizafasha abakiri bato gusoma neza ziteganyijwe.

Yagize ati’’Uyu mushinga muri gahunda yayo ni uko aho abana basomera hagomba gushyirwamo ibitabo n’ibindi bikoresho bitandukanye bakabikoresha biga bakangura ubwonko bakura mu gihagararo ndetse no mu marangamutima yabo,ibyo bikoresho bizashyirwa aho abana bigira na ho basomera bahumve nk’ahantu bumva bisanzuye.’’

MUREKATETE Juliet, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ufite imibereho myiza mu nshingano, avuga ababyeyi n’abarezi bafite inshingano zo gutoza abakiri bato gusoma no kwandika, kuko bizagira uruhare mu kuzamuka kw’ireme ry’uburezi.

MUREKATETE Juliet, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho y’abaturage

Yagize ati’’Basanzwe baduha umusaruro ariko icyo twiteze muri iyi gahunda umusaruro uziyongera ntitugire umwana ucikanwa ,twibutsa ababyeyi kujyana abana muj marerero ku va kubafite imyaka itatu,mu gutanga uburezi bufite ireme tuzanita ku bana bakiri bato.’’

Umufashamyumvire umwe muri buri Kagari ko muri Nyagatare, mu 106 tugize aka karere, yagenewe igare, ngo rizamufashe  gukora urugendo , muri gahunda yo gutoza abakiri bato gusoma , kwandika no kuvuga neza Ikinyarwanda.

KWIGIRA Issa-Flash FM & TV