Nyamasheke:  Barasaba ko isoko mpuzamipaka ryajya rirema buri munsi

Bamwe mu bacururiza mu isoko mpuzamipaka rya Rugali, riherereye mu Murenge wa Macuba, mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko baterwa igihombo no kuba rirema rimwe mu cyumweru, Bagasaba ko ryarema buri munsi.

Intego y’iri soko ni ugucuruza amatungo, ariko hari igice cy’abacuruza imyaka n’ibindi bitandukanye ari na bo bavuga ko rirema rimwe mu cyumweru, barasaba ko ryarema iminsi yose kugira ngo bagaruze imisoro baba barishyuye.

Umwe ati “Ikibazo cy’iri soko kuba ryiza ni ryiza pe, twaranarishakaga. Rikoze buri munsi ntakibazo, bashaka bakongera imisoro rikora buri munsi ariko iyo rikoze umunsi umwe dutanga imisoro, tuba tubona turi kugwamo.’’

Mugenzi we yagize ati “Isoko rikora buri munsi twabona inyungu bitewe n’imisoro dusora tubona ari myinshi, ariko rikoze umunsi urenze umwe ntakibazo twagira. Amafaranga twunguka ntaho ahuriye n’imisoro dutanga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Applonie, avuga ko bari gukorana n’abikorera kugira ngo iki cyifuzo gishoboke.

Yagize ati “Turifuza ko iri soko ryakora buri munsi, ni nayo mpamvu turi gukorana n’abikorera, kugira ngo baze gushora imari mu bijyanye n’amatungo magufi   n’amaremare, ndetse n’ibijyanye n’ibihingwa bityo habeho urujya n’uruza rwa buri munsi, kugira ngo   habeho ubuhahirane burambye turigire isoko ritunze   abaturage umunsi ku munsi. Ubukangurambaga tuburimo kugira ngo iri soko rijye rikora buri munsi.’’

Aba bacuruzi bagaragaza ko bishyura ibihumbi 30,000Rwf by’umusoro w’ipatante buri kwezi, bakishyura ibihumbi 3000Rwf by’isuku, bakavuga ko batayagaruza ariko rikoze iminsi myinshi mu cyumweru babasha kuyagaruza.

Sitio Ndoli