Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura yagiranye ibiganiro n’Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa, Gen.Thierry Burkhard, byibanze ku mutekano muri Afurika yo hagati n’iyo mu majyepfo, ndetse baganira no ku mubano w’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa.
Uruzinduko rwa Gen. Jean Bosco Kazura mu bufaransa rwatangiye tariki 14-17 Werurwe 2022.
Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, buvuga ko Général Burkhard yakiriye mugenzi we w’u Rwanda baganira ku bufatanye n’imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ndetse n’ikibazo cy’umutekano mu bice bya Afurika birimo Amajyepfo.
Bugira buti “Ejo nakiriye mugenzi wanjye w’u Rwanda, Gen Kazura. Twaganiriye ku mutekano muri Afurika yo Hagati n’Amajyepfo, ndetse n’u Bufaransa n’u Rwanda.”
Gen Kazura yaherekejwe n’abarimo Brig. Gen Patrick Karuretwa ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda na Col. Jean Chrysostome Ngendahimana uyobora ishami ry’imyitozo n’ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda.