Ibibazo by’ingurane, impamvu ituma abaturage batishimira uruhare rwabo mu igenamigambi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iravuga ko ibibazo bigaragara mu kwimura abantu kubw’inyungu rusange, birimo kudahabwa ingurane ikwiye, ari bimwe mubituma igipimo cy’uko abaturage babona uruhare rwabo mu igenamigambi, kiri hasi mu turere dutandukanye.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023, ubwo iyi Minisiteri yahuraga n’Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, harebwa uruhare rw’Abaturage mu igenamigambi.

Ubushakshatsi buheruka bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bugaragaza ko gukusanya ibitekerezo no gutanga ibyifuzo by’abaturage mu igenamigambi ry’akarere, bishimwa n’abaturage ku gipimo cya 66.8%. 

Ni igipimo kiri hasi nk’uko  abashakashatsi ba RGB babigaragaza.

Ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yitabaga Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere, ngo isobanura ibijyanye n’uruhare rw’abaturage mu igenamigambi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yasobanuye ko ikibazo cy’abimurwa ku nyungu rusange ntibahabwe ingurane, hakaba n’abatanyurwa niyo bahawe, ari kimwe mubituma abaturage benshi bagaragaza kutishimira uruhare bagira mu igenamigambi ry’Uturere.

Kubw’ibyo ngo hafashwe ingamba z’uko ikigo gifite umushinga usaba kwimura abaturage, kizajya kibanza kugaragariza Minaloc, niba gifite ingengo y’imari yo kwimura abaturage.

Ati “Ni ukuvuga ngo umuntu uri gukora igenamigambi, tuvuge niba ari  nka WASAC ko ufite miliyari wenda zirindwi mbere y’uko ujyana ahantu amazi, uzi ko ugomba kubanza kwishyura abaturage.”

Bamwe mu basenateri basabye ko mugihe hari ibikorwaremezo bisaba ko umuturage yimurwa, yajya abanza gusobanurirwa neza impamvu yabyo, kugira ngo hirindwe ibyatuma umuturage atishima.

Senateri  Mupenzi George ati “Kiriya kintu cyo kwimura abaturage reka tuzakitwararike, kubera ko umuturage ujya kugira uruhare muri igenamigambi, yari afite ahantu yahingaga. bakavuga ko ari inyungu rusange atarasobanuriwe bihagije, niyo wagira gute ntashobora kwishima.”

Hon. Bideri John Bonds ati “Icyo twifuza ni uko umuturage nk’uko tuvuga ko ari ku isonga, tugomba kumenya nibimubangamiye n’impamvu ituma agaragaza ko atishimye.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabwiye itangazamakuru ko hari ingamba zigiye gufatwa mu kongera uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’uturere.

Ati “Mu ngamba zihari harimo kongera gusubizaho uburyo bwo gutanga ibitekerezo mubyo bifuza ko byitabwaho. Icya kabiri ni ugukorana n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuzima bwa buri munsi bw’umuturage, kugirango dufatanye mu gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo.”

  Kugeza ubu Serivise z’ibikorwaremezo, ari nazo zigaragaramo imishinga ituma abaturage bimurwa kunyungu rusange, zishimwa ku gipimo cya 65.1%.

Daniel Hakizimana