Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta, yanenze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi RTDA, kuba cyarasesaguye amafaranga abarirwa muri za Miliyari, gikomeza gusana imihanda yagiyeho ingengo y’imari y’umurengera mu karere ka Nyamagabe, nyamara ako karere kari mu bwigunge kubera kutagira imihanda igahuza n’ibindi bice by’iguhugu, byakorohereza mu buhahirane.
Ikigo RTDA Kuri uyu wa Kane tariki 9 Nzeri 2022, kitabye Komisiyo ya PAC ngo kisobanure ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari icyo kigo cyahawe mu mwaka wa 2020-2021.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko ku muhanda Buruhukiro-Gatare-Nkomane n’uwa Kitabi – Uwinkingi – Buruhukiro yose yo mu karere ka Nyamagabe, ifite ibibazo birimo kwangirika bikabije nta buryo bwo gufata amazi y’imvura buhagije, bigatuma amazi yinjira muri kaburimbo ikangirika, ahatarangijwe gutunganywa ndetse n’ ibyobo mu muhanda bitarasanwa.
Nyamara incamake ya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, igaragaza ko mu igenzura ryo kuwa 23 Kanama 2018 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi RTDA, cyasinyanye amasezerano na Engineer Brigade afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyaridi 15, ku mirimo yiswe iyihutirwa yo gusana imwe muri iyo mihanda, ikora ku karere ka Nyamagabe.
Ni amasezerano yari ay’amezi 12 uhereye ku wa 05 Nzeri 2018, ariko yaje kuvugururwa agera kuri miliyari zisaga 17.
Abadepite bagize Komisiyo ya PAC banenze uburyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi RTDA, cyitwaye mu gukora imihanda ihuza Akarere ka Nyamagabe n’utundi duce .
Umudepite umwe yagize ati“Ese ni izihe ngamba mufite zo kugira ngo mukore ibintu birambye aho kugira ngo abantu bajye bakora umuhanda nihashira iminsi micye ube warangiritse? Usange nturi nyabagebdwa waragenewe kugira ngo abaturage bajye bawukoresha cyane cyane mu rwego rw’ubuhahrane.’’
Undi ati “Nibiguma gutya tuzaguma ku muhanda umwe usubirwamo, birangire indi idakozwe.”
Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Nyamagabe, muri Kanama abaturage bahatuye n’umuyobozi w’ako Karere, bari bamugaragarije ikibazo cy’imihanda mibi muri ako Karere idindiza ubuhahirane bw’ako Karere n’ibindi bice.
Umuturage yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika unyemerere tubagaragarize imbogamizi nke tugifite, mu bwikorezi dufite imihanda ikeneye kubakwa.”
Umukuru w’Igihugu yiseguye ku baturage kuri iyi ngingo y’imihanda, nyamara hari amafaranga akayabo yashowe mu gukora no kongera gusana imwe mu mihanda yo muri ako Karere.
Yagize ati “Ntabwo turagera aho twifuza ugendeye ku mibare yavuzwe, ibyagiye bikorwa, ibigeza amazi ku baturage ,ibijyanye n’amazi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi RTDA, Imena Munyampenda wagaragaye nk’ufite ubushake bwo guca bugufi imbere y’Abadepite bagize komisiyo ya PAC, yavuze ko ikibazo cy’amikoro adahagije ari cyo gituma imihanda muri Nyamagabe idakorwa, mu buryo bushobora gutuma iramba.
Yagize ati “Umuhanda Nyamagabe twubatse wa kilometero 100, mu by’ukuri iriya mikingo yose dushatse kuyibungabunga byaduhenda. Mu buryo bwa Tekinike dushyiramo ibyatsi, ariko imvura iramutse iguye ntidushidikanya ko imyuzure itabaho.”
Umuhora wa Kaduha-Gitwe cyangwa Kaduha-Gitwe Corridor igice kiri mu turere dutatu twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango, ugizwe n’imirenge 10 ituwemo n’imiryango igera ku bihumbi 250, ni agace ko mu Ntara y’Amajyepfo gafatwa nk’akugarijwe n’ubukene n’ubwigunge kubera ahanini kutagira imihanda myiza.
TITO Dusabirema