Syria:Impanuka ya kajugujugu yakomerekeje 22.

Igisirikare cya leta zunze ubumwe z’Amerika  cyatangaje ko impanuka y’indege yabereye mu majyaruguru ya Syiria yakomerekeje abakozi babo 22.

Ni impanuka yakozwe n’indege yo mu bwoko bwa kajugugu ku cyumweru.

Amerika yavuze ko abakomeretse barimo kuvurwa nubwo bameze nabi.

Igisirikare cy’amerika cyakomeje kivuga ko iperereza ku cyateye iyi mpanuka ririmo gukorwa,gusa birinze gutunga agatoki abanzi babo.

Ingabo z’Amerika ziri muri Syiria kuva mu mwaka wa 2015 mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yayogoje aka gace irimo Islamic State.

Habarurwa abasirikare 900 b’igihugu cy’Amerika barimo gucunga umutekano muri Syiria nubwo ibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga ko uyu mubare ari muto ushobora kuba urenga.

Muri Werurwe leta ya Syria na Iran zamaganye ingabo z’Amerika zishinjwa kugaba ibitero ku butaka bwa Syiria bigahitana abantu 19,aho byavugwaga ko ari ibitero byo wkihorera ku kuba ingabo za Iran zari zimaze iminsi zishe utwara indege w’Amerika.