Kongo: Perezida Tshisekedi arerekeza i Dar es Salam

Umutegetsi
wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo aratenagira
uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania.

Felix Tshisekedi
arahabwa ikaze na Perezida wa Tanzania  Dr.
John Pombe Magufuli n’abandi bategetsi bakuru ba Tanzania ku kibuga cy’indege
mpuzamahanaga kitiriwe Julius Nyerere.

Umuyobozi wa Dar Es
Salama Paul Makonda aravuga ko abakuru b’ibihugu byombi baza kuganira ku mubano
w’ibihugu byombi n’uburyo wakongerwa.

Uru nirwo ruzinduko rwa
mbere  Tshisekedi agiriye muri Tanzania
kuva yatorerwa kuba Perezida wa Kongo Kinshasa asimbuye Joseph Kabila Kabange.

Makonda yavuze ko
ibihugu byombi bifitanye amateka maremare, abakuru b’ibihugu byombi bakaza no
kuganira ku bikorwa by’ubucuruzi birimo no gukoresha icyambu cya Dar es Salam.

Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Kongo ni kimwe mu bihugu bikoresha cyane icyambu cya Dar Es Salam mu
kwinjiza no gusohora ibicuruzwa bitandukanye.

Ibiro by’umukuru
w’igihugu muri Tanzania byifurije ikaze Felix Tshisekedi binamwifuriza
isabukuru nziza dore ko yujuje imyaka 56 y’amavuko uyu munsi.

Leave a Reply