Kongo: Perezida Tshisekedi arerekeza i Dar es Salam

Umutegetsi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo aratenagira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania.

Felix Tshisekedi arahabwa ikaze na Perezida wa Tanzania  Dr. John Pombe Magufuli n’abandi bategetsi bakuru ba Tanzania ku kibuga cy’indege mpuzamahanaga kitiriwe Julius Nyerere.

Umuyobozi wa Dar Es Salama Paul Makonda aravuga ko abakuru b’ibihugu byombi baza kuganira ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo wakongerwa.

Uru nirwo ruzinduko rwa mbere  Tshisekedi agiriye muri Tanzania kuva yatorerwa kuba Perezida wa Kongo Kinshasa asimbuye Joseph Kabila Kabange.

Makonda yavuze ko ibihugu byombi bifitanye amateka maremare, abakuru b’ibihugu byombi bakaza no kuganira ku bikorwa by’ubucuruzi birimo no gukoresha icyambu cya Dar es Salam.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ni kimwe mu bihugu bikoresha cyane icyambu cya Dar Es Salam mu kwinjiza no gusohora ibicuruzwa bitandukanye.

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Tanzania byifurije ikaze Felix Tshisekedi binamwifuriza isabukuru nziza dore ko yujuje imyaka 56 y’amavuko uyu munsi.

Leave a Reply