Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Amashyaka 6 yo mu ihuriroKenya Kwanza yerekeje mu Ishyaka UDA - FLASH RADIO&TV

Kenya: Amashyaka 6 yo mu ihuriroKenya Kwanza yerekeje mu Ishyaka UDA

Amashyaka 6 yari mu ihuriro Kenya Kwanza ryashyigikiye perezida William Ruto yarivuyemo ajya mu ishyaka UDA ryamutanzeho umukandida perezida.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka UDA rya Ruto, yavuze ko amashyaka yose afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka, igisigaye ari ukwandikisha impapuro.

Aya mashyaka yavuze ko yafashe uyu mwanzuro wo kujya mu ishyaka rya Ruto, bagamije kumuba hafi no kumufasha kuzuza inshingano ariko cyane kubona manda ya kabiri mu matora ya 2027.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko aya mashyaka yishyize hamwe mu gihe Raila Odinga mu ihuriro Azimio la Umoja One Kenya, atangije imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi kandi umunsi ukomeye ukaba ari 20 Werurwe 2023.

Iyi myigaragambyo Odinga ategura avuga ko ari igamije kwamagana ubutegetsi bwa William Ruto, ndetse yateguje abaturage ko tariki 20 hazabaho umunsi utarigeze kubaho muri Kenya.

Aya mashyaka yasanze UDA arimo Chama Cha Kazi riyobowe na (CS) Moses Kuria, Chama Cha Mashinani rya Isaac Ruto,  Umoja na Maendeleo rya Martin Wambora, National Agenda Party of Kenya, Farmers Party na Economic Freedom Party.