Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda iravuga ko ibiganiro yagiranye na minisiteri y’imari n’igenamigambi ku ngengo y’imari ya 2020/21 ivuguruye byatumye urwego rw’ubuhinzi rwongererwa ingengo y’imari aho kugabanywa.
Ku wa 11 Gashyantare 2021, ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel NDAGIJIMANA, yagejeje ku Nteko umushinga w’Itegeko ry’Ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/21 ivuguruye, igaragaza ko yiyongereyeho miliyari 219.1 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri uyu mushinga byagaragajwe ko urwego rw’ubuhinzi rwari rwagabanirijwe amafaranga kuko minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’ikigo kiyishamikiyeho gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB byombi byari byatswe 9% by’ingengo y’imari byari byaragenewe.
Ni ibintu byari byateye abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari kwibaza impamvu urwego rw’ubuhinzi rwatswe amafaranga mu gihe hari ibindi bigo bya leta byari byongerewe ingengo y’imari ku gipimo cya 90%.
Hon Prof Omar MUNYANEZA ni perezida w’iyo Komisiyo aragira ati “Minagri ingengo y’imari yayo yagabanutse ku kigero cya 4.1% ndetse n’iya RAB kiriya kigo cy’ubuhinzi nacyo yagabanutse kuri 4.9%. Aha rero tukibaza tuti ese ni imishinga yakuwemo? ”
Urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda narwo ntirwari rwakiriye neza ibyo kugabanyiriza ingengo y’imari urwego rw’ubuhinzi, perezida w’Urugaga Imbaraga rubumbiye hamwe abahinzi mu Rwanda Bwana Jean Paul MUNYAKAZI asanga kuba ubuhinzi buri mu nzego zazahaye muri iki gihe kandi rubarizwamo abaturage batari bake, rwari rukwiye kongererwa ubushobozi aho kwakwa na duke rwari rwaragenewe.
Munyakazi ati “Ni urwego rugizwe n’abaturage benshi kandi usanga muri rusange abaturage baragizweho ingaruka. Nta buryo rwavuga ko urwego rufite 38% mu musaruro mbumbe w’igihugu ari rwo rwakagombye kutongererwa ubushobzi ku buryo bugaragara.”
Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu mu nteko ishingamategeko ivuga ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi habonetse amafaranga y’u Rwanda Miliyari Imwe na miliyoni 300 zisaga yongerewe urwego rw’ubuhinzi, kandi na miliyari 3 na miliyoni 300 byagaragaraga ko yatswe ikigo RAB yasobanuwe ko yahamye mu rwego rw’ubuhinzi mu buryo Hon. Prof Omar MUNYANEZA uyobora iyo komisiyo yadusobanuriye.
Munyanezaati“RAB yarongeye ihabwa miliyari imwe na miliyoni 350 kugira ngo babashe gutunganya ibishanga ndetse bajye no gutunganya urugomero rw’amazi rwa Rurambi rujya ruteza ibibazo by’imyuzure ku baturage bahahnga. Izo miliyari rero zakuwe muri RAB miliyari 3 na miliyoni 300 zoherezwa mu turere, noneho twe Abadepite igihe twabazaga twarabazaga tuti kuki yagabanutse? Ariko urumva yari yagumye mu buhinzi ahubwo yoherejjwe mu turere kugira ngo areke gucungwa na RAB noneho ahubwo uturere aritwo tujya gukemura bya bibazo bya nkunganire. ”
Ku rundi ruhande ariko impuguke mu bukungu zo zisanga kugeza ubu u Rwanda rutaragera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari igenerwa ubuhinzi.
Dr. Canisus BIHIRA na mugenzi we Straton HABYARIMANA barabisobanura.
Dr. Bihira ati “Ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi ni ntoya cyane ikwiye kuzamurwa. ariko si no kuyizamura gusa ni ukureba ibintu igihugu gikeneye mu buhinzi n’ubworozi. Noneho ikazamurwa ikurikije ibyo bintu bikenewe. ”
“Muri ino ngengo y’imari ivuguruye ni ukuvuga ngo amafaranga mashya cyangwa se yiyongereyeho azajya mu mishinga ya leta, akenshi rero ni gake tubona imishinga ya leta igana mu buhinzi.” Straton HABYARIMANA, ni impuguke mu bukungu
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko impinduka mu ngengo y’imari zishingiye ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Tariki 22 Gashyantare 2021, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rihindura itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/21, bivuze ko iyi ngengo y’imari iri mu nzira zo kuvugururwa.
Biteganyijwe ko iri tegeko rigiye kunonosorwa hakurikijwe ibitekerezo byatanzwe n’Abadepite, nyuma rizashyikirizwe Umukuru w’Igihugu arisuzume arishyireho umukono rizabone gutangazwa mu igazeti ya Leta.
Tito DUSABIREMA