Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwibanze rwa Kagarama, kongera iminsi 30 y’igifungo y’agateganyo yahawe umunyamakuru Robert Mugabe.
Bwasabye kandi urukiko kumutegeka kongera gutanga ikizamini cya ‘DNA’ kizakoreshwa mu Budage, bunashimangira ko atafungurwa.
Uregwa yasabye urukiko ko rwategeka ubushinjacyaha, kumwereka ibyavuye mu bizami byafashwe mbere.
Arashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa no gufata kungufu.
Iburanisha ry’uyu munsi ryarebaga kongera iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo, yahaye uyu munyamakuru Robert Mugabe.
Bwana Robert Mugabe, yajuririye gufungwa by’agateganyo aratsindwa, aha ubushinjacyaha bwasabaga ko yakongerwa, ibyitwa ‘prolongation’ y’iyi minsi yo gufungwa by’agateganyo.
Mu rukiko, yari yambaye ikabutura n’ishati by’ibara ry’iroza riranga umuntu ufunzwe n’ubutabera mu Rwanda,
Ikabutura ni ndende iragera munsi y’amavi, inkweto z’umukara ndende imbere harimo amasogisi atukura, ishati nayo ni amaboko arengaho inkokora kandi arogoshe
Ubushinjacyaha bwatangiye bubwira urukiko, ko busaba ko iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo yahabwe bwana Robert Mugabe yongererwa igihe, kuko akurikiranweho ibyaha bwavuze ko bikomeye kandi by’ubugome.
Akurikiranyweho gusambanya abavandimwe babiri, umwe ufite imyaka 17, n’undi ufite imyaka 19 ari we yateye inda agashakisha n’uburyo bwo kuyikuramo.
Umushinjacyaha yasabye urukiko ko rutegeka uregwa kongera gutanga ikindi kizamini cyo gupima uturemangingo tw’amasano, ‘DNA’ mu mpine z’icyongereza, kandi kikazasuzumirwa mu Budage.
Ibi uregwa arasa n’utabikozwa, kuko avuga ko n’ikizamini yafashwe, atamenyeshejwe ibyakivuyemo kandi ari uburenganzira bwe, akagaragaza ko harimo itekinika.
Mugabe arasaba urukiko ko rwamurekura rukamutegeka ibyo azajya yubahiriza, kuko iminsi yose rwamufunze, iperereza ryakabaye ryararangiye. Ibyo agaragaza ko afungishijwe n’umushinjacyaha muri uru rubanza kubyo yita ibibazo bye bwite.
Uregwa agaragaza ko igihe aherutse gufungurwa by’agateganyo, yitabaga uko bikwiye, kandi ubwo urukiko rwategekaga ko ajya gufungirwa Mageragerere ariwe ubwe wisabiye kujyanwa muri gereza.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ibyavuye mubizamini bya ADN byambere, ruzabigaragaza mu iburanisha mu mizi, bushimangira ko impamvu bushaka kubikorera mu Budage ari uko ikigo ‘Rwanda Forensic Laboratory’ kitabasha gupima ibyo gishaka.
Uwunganira Robert Mugabe, avuga ko umukiriya we akwiye guhabwa ibyo asaba, ndetse agaragaza ko kuvuga ko hari igihe yanze kuva muri gereza ngo aze kuburana atari ukuri, kuko gereza ya Mageragere atari hotel yinyenyeri 5 umuntu yishimira kubamo.
Ntihagaragazwa igihe uru rubanza ruzagira mu mizi kuko ubushinjacyaha buvuga ko bugikeneye iperereza ryimbitse ku byaha by’ubugome ashinjwa.
Itegeko ry’imanza nshinjabyaha rivuga ko ukurikiranweho ibyaha bikomeye n’ibyaha by’ubugome, ashobora gufungwa by’agateganyo igihe kitarenze umwaka.
Uregwa ariko nawe, yerekanye ko hari izindi ngingo zivuga ko ukurikiranweho bene ibi byaha igihe icyo aricyo cyose ashobora gufungwa, ari nabyo ashingiraho asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, cyane ko avuga ko aho atuye hazwi, afite akazi kazwi nk’umunyamakuru anafite n’igitangazamakuru akaba fite abakozi akoresha.
Robert Mugabe avuga ko igihe cyose aterekwa impamvu yo gusabwa ikindi kizamini cya DNA n’icyambere ataramenyeshejwe ibyavuyemo, atabitanga ibyo mu mvugo ye avuga ko byaba ari nko gukorerwaho ubushakashatsi.
Robert Mugabe yatawe muri yombi kubera ibyo byaha muri Nzeri 2018, ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018, nyuma y’iminsi mike (mu kwezi k’Ugushyingo), Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko aburana afunzwe, ahita asubizwa muri gereza.
Uru rubanza rusasomwa mu mpera z’uku kwezi kukureba niba iminsi 30 izonmgerwa cyangwa akarekurwa, akaburana adafunzwe.